Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje aya makuru mu butumwa byashyize kuri X ku wa 10 Ugushyingo 2026.

Biti “Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yageze i Antalya muri Türkiye, aho azahagararira Nyakubahwa Perezida Kagame, mu nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihinduka ry’ibihe”.

Inama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe, COP31, yabereye i Antalya muri Türkiye kuva ku wa 9 ikazageza ku wa 20 Ugushyingo 2026. Yibanda ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu byiyemeje mu kurengera ikirere. Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma iteganyijwe ku wa 11–12 Ugushyingo, igamije gushimangira ubufatanye mpuzamahanga n’ubushake bwa politiki mu guhangana n’iki kibazo.

Mu ngingo z’ingenzi zizaganirwaho harimo kongera amafaranga agenewe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no korohereza ibihugu biyakeneye kuyabona, kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kongera ubushobozi bw’ibihugu bwo guhangana n’ingaruka zayo. Hazanaganirwa ku buryo bwo kwimukira ku bukungu budahumanya ikirere, hirindwa ko abakozi n’abaturage basigara inyuma muri iryo hinduka.

Iyi nama inibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije, ubuhinzi n’ibiribwa, imijyi n’ibikorwaremezo bihangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guhanga udushya mu ikoranabuhanga. Biteganyijwe kandi ko itangiza isuzuma rya kabiri rusange ry’aho Isi igeze mu kugera ku ntego z’Amasezerano ya Paris, hagamijwe kugaragaza ibyagezweho n’ahakeneye kongerwa imbaraga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, giherutse gutangaza ko u Rwanda rumaze kwinjiza arenga miliyoni 1,5 $ binyuze mu isoko rya carone, mu gihe iri soko ryanditse imishinga 29.

Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yageze i Antalya aho azahagararira Perezida Kagame muri COP31
Iyi nama yiga kuri gahunda zitandukanye zirimo kurengera ikirere no guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ryacyo