Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje aya makuru mu butumwa byanyujije ku rubuga rwa X, buherekejwe n’amafoto agaragaza yakirwa muri icyo gihugu.

Byagize biti “Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze i Moscow, mu Burusiya aho azahagararira Nyakubahwa Perezida Kagame mu nama ya 3 ihuza Uburusiya na Afurika.”

Iyi nama iteganyijwe i Moscow ku wa 28 n’uwa 29 Ukwakira 2026. Izahurirana n’inama y’u Burusiya na Afurika yibanda ku bukungu n’imikoranire mu mibereho y’abaturage, ikazahuza ibiganiro ku kwagura ubufatanye hagati y’impande zombi.

Gahunda yashyizwe ahagaragara n’abategura iyi nama igaragaza ko hazaganirwa ku bucuruzi, ibikorwa remezo, ingufu, ubuhinzi, ubuzima n’ikoranabuhanga. Harimo kandi ibiganiro ku bwenge buhangano, ikoranabuhanga rya nucléaire n’uburyo u Burusiya n’ibihugu bya Afurika byakwagura imikoranire mu bushakashatsi no kongera ubumenyi bw’abakozi.

Izi nama zatangiye mu 2019, ubwo iya mbere yabereye i Sochi mu Burusiya ku wa 23 n’uwa 24 Ukwakira. Yayobowe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, afatanyije na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, wari uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri icyo gihe.

Iyo nama yari igamije guteza imbere ubucuruzi n’imikoranire mu bukungu, no gushyiraho uburyo bwo kuganira ku nyungu impande zombi zihuriyeho. Inama y’ubukungu yayiherekeje yitabiriwe n’intumwa zirenga 3.000, zirimo abakuru b’ibihugu, abaminisitiri n’abahagarariye abikorera.

Inama ya kabiri yabereye i Saint Petersburg ku wa 27 n’uwa 28 Nyakanga 2023. Yasize hemejwe inyandiko zirimo gahunda y’ibikorwa by’ubufatanye bw’u Burusiya na Afurika yo mu 2023–2026, ndetse n’izerekeye kurwanya iterabwoba n’umutekano w’amakuru ku rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umubano ushingiye ku guhagararirana mu bya dipolomasi watangiye ku wa 17 Ukwakira 1963, hagati yarwo n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Ubufatanye bw’ibihugu byombi bukubiyemo politiki, igisirikare, uburezi, amahugurwa n’umuco. U Burusiya bunatanga buruse ku Banyarwanda biga muri kaminuza zabwo.

Uyu mubano wakomeje kurangwa n’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru. Perezida Kagame na Perezida Putin bahuriye i Moscow mu 2018, bongera guhura mu 2019 mu gihe cy’inama ya mbere y’u Burusiya na Afurika.

Ibihugu byombi binafite ubufatanye mu ikoranabuhanga rya nucléaire no mu burezi.

Mu makuru Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya yashyize ahagaragara mbere y’iyi nama ya gatatu, Ambasaderi Maj Gen Joseph Nzabamwita yagaragaje ko u Rwanda rwifuza kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.

Yanagaragaje ko impande zombi zirimo gutegura amasezerano yo gushyiraho komisiyo ihuriweho ishinzwe ubufatanye mu mibereho y’abaturage, ubukungu na politiki, hamwe n’andi masezerano y’imikoranire. Iyi nama itegerejweho gutanga umusanzu mu kurushaho guteza imbere ubwo bufatanye.