Yabitangaje ku wa 17 Ugushyingo 2026, mu nama y’abaminisitiri ishinzwe uburezi yabereye i Oran muri Algérie, aho yagaragaje urugendo u Rwanda rumaze gukora mu guteza imbere inyigisho z’imyuga n’ubumenyingiro, zizwi nka TVET.
Minisitiri Irere yavuze ko intego ari ukugira ngo aya mashuri arusheho gukundwa n’urubyiruko, yorohereze benshi kuyageraho kandi atange amahugurwa ajyanye n’ibyifuzo by’urubyiruko ndetse n’ibikenewe mu bukungu.
Yagize ati “Icyo dushyize imbere ni ugutuma imyuga n’ubumenyingiro birushaho gukundwa, kugerwaho no kujyana n’ibyifuzo by’urubyiruko ndetse n’ibikenewe mu bukungu. Ibi bishimangira ubushake bwacu bwo gutuma amashuri ya TVET agira umusaruro ugaragara mu bukungu, aho gutanga impamyabumenyi gusa.”
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko u Rwanda rukomeje gushimangira imyuga n’ubumenyingiro nk’imwe mu nzira z’ingenzi zo guteza imbere ubumenyi ngiro no guhindura ubukungu.
U Rwanda rufite intego y’uko abana 60% barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bajya kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Kugeza ubu muri buri murenge w’igihugu hari ishuri rimwe cyangwa abiri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse gahunda ihari ni uko mu 2029 amashuri nk’aya yigisha by’igihe gito azaba ari ku rwego rw’akagari.









Ibitekerezo 0