Imibare igaragaza ko hagati y’igihembwe cya mbere n’icya gatatu cya 2026, umubare w’abaguzi bujuje ibisabwa kugira ngo bahabwe ibi bihembo wiyongereyeho 57%.

Rimwe na rimwe, impinduka zikomeye zitangirira ku bikorwa bito. Gusaba inyemezabwishyu ya EBM igihe umuntu aguze ibicuruzwa mu iduka cyangwa ahandi hakorerwa ubucuruzi, bishobora kugaragara nk’igikorwa gisanzwe, nyamara gifitiye akamaro umuguzi n’igihugu muri rusange.

Gahunda ya TENGAMARA na TVA igaragaza uburyo ibikorwa bisanzwe by’ubucuruzi bya buri munsi bishobora kubyarira abaguzi inyungu, ari na ko bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Kuri Albert Mugisha utuye mu Mujyi wa Kigali, gusubizwa igice cy’amafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), byatumye ahindura imyumvire yari afite ku bijyanye no gusaba inyemezabwishyu za EBM.

Ati “Sinari nzi ko gusaba fagitire ya EBM bishobora kugira icyo bihindura mu buzima bwanjye. Ariko kubona amafaranga asubijwe ku byo nari nsanzwe ngura byanyeretse ko n'ibikorwa bito bishobora kugira agaciro. Ubu nta duka nkivamo ntasabye fagitire.”

Imibare y’abagenerwa ibihembo muri gahunda ya TENGAMARA na TVA igaragaza ko Abanyarwanda bakomeje gusobanukirwa akamaro ko gusaba inyemezabwishyu za EBM.

Mu gihembwe cya mbere cya 2026, abaguzi 222.223 ni bo bahawe ibihembo bya TVA. Uyu mubare warazamutse ugera ku 290.590 mu gihembwe cya kabiri, mu gihe abujuje ibisabwa kugira ngo bahabwe ibihembo mu gihembwe cya gatatu bageze ku 349.266.

Agaciro k’ibihembo na ko kariyongereye, kava kuri miliyari zisaga 1,2 Frw mu gihembwe cya mbere, kagera kuri miliyari 2,58 Frw mu gihembwe cya gatatu.

Iyi mibare igaragaza ko Abanyarwanda benshi bakomeje kungukira ku byo bagura buri munsi, ari na ko bagira uruhare mu kwimakaza umuco wo gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko agenga imisoro.

Ku baguzi, amafaranga basubizwa abafasha kongera ubushobozi bwo kwigondera bimwe mu byo bakenera mu buzima bwa buri munsi, mu gihe ku bacuruzi iyi gahunda ishimangira akamaro ko kugaragaza neza ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Ku gihugu, iyi gahunda igira uruhare mu kongera ubushobozi bwo kwinjiza imisoro, bityo bikagira akamaro mu iterambere ry’ubukungu.

Abagenerwa ibihembo muri gahunda ya TENGAMARA na TVA babihabwa binyuze muri eNoti, uburyo bwemewe bwo kwishyuriraho ibi bihembo, bubafasha kubona amafaranga yabo mu buryo bwizewe, kuyacunga no kuyakoresha.

Mu gihe Abanyarwanda bitegura iminsi mikuru isoza umwaka, ikunze kurangwa n’iyongera ry’ibikorwa by’ubucuruzi, abaguzi bashishikarizwa gukomeza gusaba inyemezabwishyu za EBM kugira ngo barusheho kungukira muri iyi gahunda.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri AMBI Tech, ikigo gikorana na RRA muri gahunda ya TENGAMARA na TVA, Doreen Mutesi, yashishikarije Abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu basaba inyemezabwishyu za EBM igihe cyose baguze ibicuruzwa cyangwa bahawe serivisi.

Yagaragaje kandi ko gusaba izi nyemezabwishyu byongera amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye muri gahunda ya TengaPromo, aho muri Ukuboza 2026 umunyamahirwe azegukana ikibanza, mu gihe abandi bakomeje gutsindira ibihembo birimo imodoka n’amafaranga agera kuri miliyoni.

Ubwiyongere bw’umubare w’abagenerwa ibihembo bya TVA bugaragaza ko kwimakaza umuco wo gusaba inyemezabwishyu za EBM bishobora gutanga umusaruro urambye, haba ku baturage no ku gihugu muri rusange.

Uko Abanyarwanda benshi bagenda bamenyera gusaba inyemezabwishyu za EBM, ni ko gahunda ya TENGAMARA na TVA ikomeza kugaragaza ko iterambere ry’ubukungu ritagerwaho gusa binyuze mu mishinga minini, ahubwo rinubakwa n’ibyemezo bito abaturage bafata buri munsi.

Gusaba inyemezabwishyu imwe bishobora kuba intandaro y’impinduka nziza zigera ku gihugu cyose.