Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Mushikiwabo yavuze ko yishimiye guhura n’Abanyarwanda baba i Paris, ashimira abamutumiye n’abahanzi basusurukije abitabiriye iki gitaramo cyabereye mu Bufaransa.

Yagize ati “Maze iminsi ndi muri byinshi mu kazi ariko ntibimbuza kubateraho agatima. Abachou b’i Paris rero ejo bundi barantumiye njya gusangira igitaramo na bo, hanyuma bantera le moral cyane mbere y’uko njya Cambodge mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ba Francophonie.”

Yakomeje avuga ko iki gitaramo cyaririmbyemo Massamba Intore n’abahungu be, Lionel Sentore na Daniel Ngarukiye, bashimishije abitabiriye.

Ati “Igitaramo cyari kizihijwe na Massamba Intore, n’abahungu be tubana hano i Burayi, Lionel na Daniel, na bo bazi gutarama bitarabaho!”

Mushikiwabo yashimiye abitabiriye iki gitaramo n’abahanzi bataramiye Abanyarwanda baba mu Bufaransa, abifuriza gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda.

Muri iki gitaramo, Massamba Intore yahaye Mushikiwabo inkoni y’umutsindo, amwifuriza ishya n’ihirwe muri ayo matora.

Ubwo yakomozaga kuri iyi nkoni yatanze, Massamba Intore mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ni inkoni y’umutsindo namuhaye, ndamwifuriza guhirwa mu matora agiye kwitabira.”

Iki gitaramo kibaye mu gihe Mushikiwabo ari mu rugendo rwo guhatanira kongera kuyobora OIF muri manda ya gatatu. 

Amatora ateganyijwe mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango, izabera i Phnom Penh muri Cambodia mu Ugushyingo 2026.

Mushikiwabo yayoboye OIF kuva mu 2019, nyuma yo gutorerwa uyu mwanya mu 2018, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2022.

Mu gihe yaba yongeye gutorerwa uyu mwanya, azakomeza kuyobora uyu muryango mu yindi myaka ine, ashingiye ku bunararibonye amaze kuwubonamo no ku mpinduka zagiye zikorwa mu mikorere yawo.