Ni urubanza Mbera Viviane yarezemo iki kigo nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2020 bagiranye amasezerano yo gushora imari muri Marchal Ltd.
Icyo gihe bari bumvikanye ko azashoramo ibihumbi 50$ ariko, kubera ko yifuzaga kwihutisha ishoramari rye, yohereza ibihumbi 55$ (arenga miliyoni 81 Frw).
Ku wa 21 Werurwe 2026, Mbera Viviane yongeye guha iyi sosiyete ibihumbi 20$ (arenga miliyoni 29 Frw) mu rwego rwo kwagura ishoramari rye. Bityo, amafaranga yose hamwe yashoye agera ku bihumbi 75$ (arenga miliyoni 110 Frw).
Nk’uko bigaragara mu masezerano bagiranye, Mbera Viviane yari yijejwe kungukira kuri 50% by’igishoro cye mu gihe cy’amezi atatu cyangwa ane.
Aya mafaranga yari agamije gushorwa mu bikorwa by’ubwubatsi no mu bucuruzi bw’imitungo itimukanwa, birimo kugurisha ibibanza byo guturamo.
Mu kirego cye, Mbera Viviane yagaragaje ko kuva yohereza amafaranga, yategereje inyungu yari yaremerewe ariko agaheba.
Kubera ko Mbera Viviane asanzwe aba hanze y’u Rwanda, yaje kwiyambaza umunyamategeko, maze ku wa 26 Kanama 2021 yandikira Marchal Ujeku amumenyesha ko atubahirije amasezerano yagiranye n’umukiliya we.
Aya masezerano yagombaga kumara imyaka itanu, ariko Mbera Viviane avuga ko yageze ku musozo atarigeze ahabwa amakuru asobanutse ku ishoramari rye cyangwa inyungu yari yarasezeranyijwe. Ni yo mpamvu yahisemo kwiyambaza Urukiko, asaba kwishyurwa ibihumbi 75$ (arenga miliyoni 110 Frw), hakiyongeraho inyungu ya 50%.
Muri iki kirego, Mbera Viviane yagaragaje ko ikigo cya Marchal Ltd cyungukiye mu gishoro cye, mu gihe we atigeze abona inyungu yari yitezwe.
Yavuze ko ibi byamubabaje cyane nk’Umunyarwanda uba mu mahanga wari wishimiye gushora imari mu gihugu cye, ashingiye no ku gushishikarizwa n’Igihugu gushora imari mu Rwanda.
Yasabye kandi indishyi z’akababaro zisaga miliyoni 20 Frw, avuga ko kuzihabwa byaba uburyo bwo kumusubiza icyizere no gutuma Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeza kwizera ko ishoramari ryabo ririndwa, ndetse n’abatubahiriza amasezerano bakabiryozwa.
Marchal Ujeku ari kuburana uru rubanza mu gihe afungiye by'agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge,icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyo kugurisha ikintu cy’undi.






Ibitekerezo 0