Ni amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa 9 Ugushyingo 2026, mu gihe habura iminsi mike ngo habe Inama ya 20 y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri OIF, izabera i Phnom Penh muri Cambodge, kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Iyi nama izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, aho Louise Mushikiwabo usanzwe uyobora uyu muryango ahatanira manda ya gatatu.
RDC iri gukora ibishoboka byose ngo iburizemo kandidatire ye, ndetse yanagaragaje ko ishobora kuva muri uyu muryango mu gihe Mushikiwabo yaba yongeye gutorwa.
Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, yatangaje ko Tshisekedi adashaka na gato ko Mushikiwabo yongera gutorerwa kuyobora OIF.
Ati "Kuba Louise Mushikiwabo, Umunyarwandakazi uri hafi ya Paul Kagame, ashaka manda ya gatatu, ni ibintu Félix Tshisekedi adashobora kwemera."
RDC yashyigikiye kandidatire ya Juliana Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w'Intebe wa mbere w'icyo gihugu, kugira ngo ahangane na Mushikiwabo.
Gusa, Jeune Afrique yatangaje ko kandidatire ya Lumumba ikomeje guhura n'imbogamizi, kuko atarabasha kwemeza ibihugu bihuriye muri OIF ko afite ubushobozi bukenewe bwo kuyobora uwo muryango.
François Soudan yavuze ko imwe mu nenge za kandidatire ye ari impamvu zatumye yiyamamaza ndetse n'uburyo yatoranyijwe.
Yagaragaje ko ikiganiro Juliana Lumumba yatanze ku wa 30 Kamena 2026, imbere y'Inama y'Abaminisitiri b'ibihugu bihuriye muri OIF, kitagenze neza.
Mu gihe RDC ikomeje gushaka uko yakumira Mushikiwabo, Perezida Macron na Ouattara bagaragaje impungenge z'uko Tshisekedi ashobora gutsindwa bikomeye, bikangiza isura ye mu ruhando mpuzamahanga.
François Soudan ati "Emmanuel Macron na Alassane Ouattara bakoze ibishoboka byose kugira ngo Félix Tshisekedi adatsindwa mu buryo bumukoza isoni."
Mu minsi ishize u Bufaransa bwakajije ibiganiro bya dipolomasi na Kinshasa, bugamije kwirinda ko amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF yateza umwuka mubi ushobora gutuma RDC isohoka muri uwo muryango.
Amakuru yatanzwe n'abantu bazi ibiri kubera mu biganiro bya dipolomasi agaragaza ko Tshisekedi yamenyesheje u Bufaransa ko RDC ishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yaba atorewe manda ya gatatu.
Iki kibazo ngo cyaganiriweho ku wa 2 Ukwakira 2026, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yasuraga Tshisekedi i Kinshasa.
Abakandida bashobora kwishyira hamwe
Kugeza ubu, amakuru yizewe ahamya ko hari ibiganiro byo kureba niba abakandida bahanganye na Mushikiwabo bashobora gushyira hamwe, hagasigara umukandida umwe wo guhangana nawe.
Harimo Juliana Lumumba wa RDC, Dacian Cioloș wo muri Romania na Coumba Ba wo muri Mauritania.
Gusa, François Soudan yagaragaje ko Tshisekedi ashobora guhura n'ikindi kibazo mu gihe yaba ashyigikiye Dacian Cioloș.
Ati "Félix Tshisekedi ashobora gushyigikira Dacian Cioloș. Ikibazo ni uko yagaragara nk'uwagize uruhare mu gusimbuza umugore w'Umunyafurika umugabo w'Umunyaburayi ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Ibyo ntibyaba byiza ku isura ye."
Aya matora ni yo ya mbere agiye gukorwa bidasabye ko ibihugu byumvikana ku muntu umwe, ahubwo buri gihugu kizatanga ijwi rimwe, gihitemo umukandida umwe, urushije abandi abe ari we utorwa.
Mushikiwabo ni we ufite amahirwe menshi yo gutsinda.
Louise Mushikiwabo yayoboye OIF bwa mbere mu 2019, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya mu 2018, aza kongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2022.









Ibitekerezo 0