{Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje, kuwa Kane tariki ya 27 Werurwe, umwanzuro wamagana kamarampaka yakozwe muri Crimée no komeka icyo kirwa ku Burusiya.}
Uyu mwanzuro wari icyifuzo cya Ukraine n’ibihugu biyishyigikiye cyane cyane iby’i Burayi, cyasuzumwe n’ibihugu 193, nk'uko Le Monde yabitangaje.
Amajwi y’ibihugu 100 yavuye ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije n’ibihugu by’u Burayi, iby’Abarabu no muri Aziya.
Ibihugu 11 byashyigikiye ku Burusiya, (Biélorussie, Koreya ya Ruguru, Arménie, Cuba, Nicaragua, Venezuela, Bolivie, Zimbabwe, Soudan na Syrie)
Naho ibihugu 58 byifashe. Ibi birimo u Bushinwa, Argentine, Brésil, u Buhindem, Pakistan, Missiri, Sénégal, Gabon n’Afurika y’Epfo).
Ibihugu bigera kuri 20 byo ntibyagize uruhare mu gutora uwo mwanzuro.
Ku bw’abadipolomate b’ibihugu by’u Burayi batavuze amazina yabo, babwiye AFP, ko umubare wa « Yego » kuri uwo mwanzuro wari muto ku wari witezwe, hagendewe ku bukangurambaga bwakozwe na Moscou bwarwanyaga iyo nyandiko.
Bitandukanye n’ibishyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe umutekano, imyanzuro y’inteko rusange ntaho iba ihuriye n’uburenganzira ntakumirwa bwo kwemeza cyangwa guhakana, kandi ntabwo iba ifunganye.
Iyi nyandiko yemejwe isa n’iyari yakumiriwe n’uburenganzira ntakumirwa bw’u Burusiya (veto) mu kanama gashinzwe umutekano ku itariki ya 19 Werurwe, Moscou yari yabanje kuburira kuwa Gatatu ko kwemezwa n’inteko rusange bitazayigiraho ingaruka n’imwe.


Ibitekerezo 0