Uyu muhanzi yasabye ubufasha bw’abakunzi be, abanyamakuru, abategura ibitaramo n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bamutere inkunga mu gutegura igitaramo cy’ubugiraneza, amafaranga kizinjiza akazifashishwa mu gufasha abari mu kaga.
Ibi Liliane Kabaganza yabigarutseho mu kiganiro yashyize ku muyoboro we wa YouTube, aho yatangiye yibutsa abamukurikira ko akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ari umwe mu Banyamulenge bahunze intambara bikarangira atuye mu Rwanda.
Yagaragaje ko umutima we utigeze utandukana n’abasigayeyo, by’umwihariko abo mu bwoko bwe bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye bishingiye ku ntambara.
Liliane Kabaganza yavuze ko hari Abanyamulenge bari kubaho mu buzima bugoye, aho bamwe babuze ibiribwa ndetse n’uburyo bwo kubona ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Yagaragaje ko ikibazo cy’inzara n’imibereho mibi byugarije abaturage bo mu bice byibasiwe n’intambara kimubabaza cyane, ku buryo atashobora gukomeza kurebera kandi afite impano ishobora kugira uruhare mu gufasha abari mu kaga.
Ati “Ndifuza gukora ibitaramo ntazishyuza amafaranga kugira ngo ajye mu mufuka wanjye. Ahubwo ndifuza ko abankunda muri benshi munyemerera mumfashe amaboko, munshyigikire muzaze mwitabire. Umusaruro uzavamo uzajya gufasha ubwoko bwanjye, uramire bariya babyeyi, abana, abasaza n’abakecuru bari kwicwa n’inzara.”
Uyu muhanzi yagaragaje ko atifuza gukora iki gikorwa wenyine, ahubwo akeneye ubufatanye bw’abantu bafite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo, abajyanama b’abahanzi, abanyamakuru n’abandi bose bashobora kugira uruhare mu kugishyira mu bikorwa.
Yavuze ko yifuza ko abamwegereye bamugira inama ku buryo iki gikorwa cyategurwa neza, kikitabirwa n’abantu benshi kandi kikagira umusaruro ugaragara ku bo kigenewe.
Ati “Ndasaba abanyamakuru, ndabizi munkunda muri benshi. Ndasaba abashumba b’amatorero n’abayoboke bayo, ndasaba abategura ibitaramo. Niba uzi ko uri umujyanama w’abahanzi, ndifuza amaboko yanyu kugira ngo nkoresheje impano yanjye ikundwa na benshi nzayikoreshe muri icyo gikorwa, kugira ngo ngire abo ndamira bari gupfa.”
Mu gihe yavugaga iby’iki kibazo, Liliane Kabaganza yagaragaje agahinda gakomeye, ndetse yagera aho agasuka amarira, agaragaza ko bimugora kubona abantu bo mu muryango mugari akomokamo bahura n’inzara n’imibereho mibi kandi nta bushobozi afite bwo kubafasha uko abyifuza.






Ibitekerezo 0