Makolo yabigarutseho ku wa 29 Ukwakira 2026 mu butumwa yanyujije kuri X, asubiza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, wari wanenze igitekerezo cya Tibor Nagy cyo gufatira ibihano impande zose zigira uruhare mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati “Abayobozi ba RDC bazenguruka Isi batera icyuhagiro FDLR kandi bashinja u Rwanda ntibazazana amahoro.”

Aya magambo yakurikiye ubutumwa Nagy, wahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, yatangaje ku wa 28 Ukwakira, avuga ko gufatira ibihano uruhande rumwe gusa bidafasha gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC.

Nagy yagaragaje ko Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi ifite imitwe yitwaje intwaro ikoresha ibangamira umutekano w’u Rwanda, bityo ko na yo ikwiye gufatirwa ibihano.

Ati “Niba Amerika ishaka kutabogama mu gufasha kurangiza amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC mu Burasirazuba bwa Congo, gufatira ibihano uruhande rumwe gusa ntibizafasha. Guverinoma ya Tshisekedi  ifite imitwe ikoresha ibangamira u Rwanda, kuki se abateza ibibazo bose badafatirwa ibihano?”

Kayikwamba yasubije Nagy avuga ko ibyo igihugu kibona nk’ibibangamiye umutekano wacyo, byaba ari ukuri cyangwa uko kibitekereza, bidakwiye kugereranywa n’ibihumbi by’abishwe na za miliyoni z’abavuye mu byabo.

Yamubajije niba igihe yari muri Guverinoma ya Amerika yari kugereranya gutinya guterwa uri mu kayira karimo umwijima n’imyaka ibarirwa muri za mirongo y’urugomo, gufata ku ngufu no gukura abantu mu byabo ku gahato.

Kayikwamba yavuze ko gusaba “gufatira ibihano impande zombi” byirengagiza iryo tandukaniro, kandi bigatanga ishusho y’uko ubuzima bw’Abanye-Congo bufite agaciro gake.

Makolo yanenze iyo mvugo yo kugereranya impungenge z’umutekano n’ubwoba bwo “guterwa uri mu kayira karimo umwijima”, avuga ko ipfobya ubwicanyi bwa FDLR n’akaga iteza Abanyarwanda n’Abanye-Congo.

Ati “Aya magambo mabi yo ‘guterwa uri mu kayira karimo umwijima’ apfobya ibikorwa by’ubwicanyi bya FDLR, ndetse n’ubuzima bw’Abanyarwanda n’Abanye-Congo bushyirwa mu kaga na FDLR y’abajenosideri.”

Yashinje Guverinoma ya RDC gufata nk’ibyoroshye inkunga y’amafaranga n’ubundi bufasha iha uwo mutwe, aho gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano ya Washington.

Makolo yashimangiye ko RDC ikwiye kubahiriza inshingano yayo yo guhashya FDLR, aho gukomeza kuyivuganira no gushyira ibibazo byayo ku Rwanda.

Yolande Makolo yibukije RDC ko kuzenguruka amahanga itera icyuhagiro FDLR bitazazana amahoro