{Nyuma y’icyumweru kirenga, hatangiye irushanwa ryo kwandika inkuru nziza z’urukundo, ubu hakurikiyeho gutangaza inkuru zaje ku isonga mu guhiga izindi.}
Iri rushanwa ryasojwe ku itariki ya 11 Gashyantare 2013, rikaba ryaritabiriwe n’abantu batari bake, aho bagiye badusangiza amateka y’urugendo rw’urukundo rwabo. Inkuru eshatu za mbere mu zirenga 20 zimaze kugezwa ku rubuga n’ubu zikiza, zikaba zizatangazwa ku munsi w’ejo tariki ya 13 Gashyantare 2014.
Mu gutanga amanota ku nkuru, hakaba haribanzwe cyane cyane ku buryo inkuru yanditsemo. Ni ukuvuga uko ibitekerezo bikurikirana; ubutumwa buri mu nkuru, ndetse n’uburyohe umwanditsi yagerageje gushyira mu nkuru ye.
Ibihembo bizatangwa bikaba biri mu byiciro bitatu:
1. Icyiciro cya mbere kigizwe n’igihembo cy’ifunguro rya nimugoroba ndetse n’ijoro rimwe mu cyumba cyiza cya Galaxy Hotel; isakoshi y’abadamu ya HERMES ifite agaciro k’ibihumbi ijana na mirongo itanu izatangwa na La Decouverte; igishushanyo (portrait) cy’ifoto y’abakundana bazaba bihitiyemo izakorwa n’umwe mu bahanga mu gushushanya wo muri INKSTAIN; itike (Voucher) yo guhahiraho y’ibihumbi 60 mu iduka rya NAKUMATT; amatike yo kujya kubyina muri K Club; amatike ya babiri yo kujya mu gitaramo cya Christopher yatanzwe na KINA Music; amatike ya babiri yo kujya kureba films z’urukundo zizasohoka kuri St Valentin ndetse zikerekanwa uwo munsi muri CENTURY CINEMA.
2. Icyiciro cya kabiri kigizwe n’amatike ya babiri yo kuzitabira ibirori bizabera kuri Lemigo Hotel, ayo matike akazaba abemerera kubona icyo kurya n’icyo kunywa baryoherwa n’umuziki mwiza uzaba wateganyijwe uwo munsi; abonnement y’ukwezi ndetse na massage ku bantu babiri byatanzwe na The Manor Hotel; impano ku bantu babiri za bimwe mu bicuruzwa bya SIMBA SUPERMARKET; film documentaire ivuga ku rukundo rwa ba nyir’inkuru izakorwa na CINEMATICS; amatike ya babiri yo kujya mu gitaramo cya Christopher yatanzwe na KINA Music; amatike ya babiri yo kujya kureba films z’urukundo zizasohoka kuri St Valentin ndetse zikerekanwa uwo munsi muri CENTURY CINEMA.
3. Icyiciro cya gatatu kigizwe n’ifunguro rya nimugoroba kuri couple imwe muri imwe muri resitora zikorana na HELLO FOOD; impano za bimwe mu bicuruzwa bya LA CEREMONIALE harimo tableau nziza na Vase irimo indabo by’agaciro k’ibihumbi bisaga ijana; gukorerwa inzara (manicure na pedicure) ndetse no gukorerwa imisatsi ku bantu babiri muri The Manor Hotel; amatike ya babiri yo kujya mu gitaramo cya Christopher yatanzwe na KINA Music; amatike ya babiri yo kujya kureba films z’urukundo zizasohoka kuri St Valentin ndetse zikerekanwa uwo munsi muri CENTURY CINEMA.
{{ {Inkuru izaba iya mbere nyirayo azahitamo icyiciro ashaka muri ibi bitatu, uwa kabiri n’uwa gatatu nabo bakurikirane gutyo.} }}
Kanda muri aya magambo y'ubururu { ubone inkuru zose ziri mu irushanwa }

Ibitekerezo 0