Konti ya Muhoozi, yakoreshaga izina rya @mkainerugaba, ntigaragara kuva ku wa 10 Ugushyingo 2026, nyuma y’ubutumwa bwinshi yari yashyizeho agaragaza ko ashaka gusimbuza Alupo ku mwanya wa Visi Perezida.

Muri bumwe muri ubwo butumwa, Muhoozi yavuze ko igihe cyo kwihangana cyarangiye, asaba uri kuri uwo mwanya kwitegura kuwuvaho.

Ati “Ku bijyanye no kuba Visi Perezida, ntekereza ko twakoresheje dipolomasi bihagije. Uwo ari we wese uri muri ibyo biro akwiriye kwitegura kubihererekanya vuba.”

Muhoozi yanavuze ko aramutse abaye Visi Perezida, yazashyira muri Guverinoma imikorere ishingiye ku ya gisirikare, akavanaho ibyo yise imikorere idatanga umusaruro.

Ati “Nimara kuba Visi Perezida, Guverinoma izakora mu buryo bwa gisirikare. Nta mikorere idatanga umusaruro izongera kubaho.”

Uyu musirikare yanashinje Alupo ubuhemu, avuga ko azakurwa muri Guverinoma vuba kandi ko bafite abashyigikiye ubutegetsi benshi mu gace ka Teso, bityo badakeneye kwishingikiriza ku bo yise abagambanyi.

Mu bundi butumwa, Muhoozi yavuze ko hari ibimenyetso by’uko Alupo yaba yarashyigikiye ibikorwa yise iby’ubugambanyi bya Peter Elwelu, wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Uganda.

Ati “Hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko Jessica yashyigikiraga ubugambanyi bwa Elwelu. Niba ari ukuri, azabibazwa.”

Yongeyeho ati “Tuzafunga Jessica tudatindiganyije niba afite uruhare mu bugambanyi bwa Elwelu.”

Muhoozi yanagarutse ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Kizza Besigye, Bobi Wine na Erias Lukwago, avuga ko ibyo yari yarababuriye yabishyize mu bikorwa, bityo ko amagambo ye akwiriye gufatanwa uburemere.

Yanashinje Alupo kuba yarashyigikiye Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, ubwo yahataniraga umwanya wa Perezida na Yoweri Museveni mu matora yo mu 2016.

Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike Muhoozi atangaje ko yitegura kuva ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 6 Ugushyingo, yavuze ko mu mezi make azahererekanya inshingano n’umusirikare ubifitiye ubushobozi, ubundi akegurira ubuzima bwe Kirisitu.

Ati “Igihe cyanjye nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo kiri kugana ku musozo. Nasohoje inshingano zose Imana yanjye yampaye. Mu mezi make, nzahererekanya izi nshingano n’umusirikare ubifitiye ubushobozi. Nyuma yaho nzegurira ubuzima bwanjye Kirisitu.”

Konti ya Gen Muhoozi kuri X yavuyeho nyuma yo kwibasira Visi Perezida
Jessica Alupo yasabwe na Muhoozi kwitegura kuva ku mwanya wa Visi Perezida