Ibi Knowless yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 31 Ukwakira 2026, ubwo yari amaze kuririmba muri iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, aho yari umwe mu bahanzi bakomeye bari batumiwe.

Butera Knowless, wari umaze iminsi adahura n’abakunzi be mu bitaramo, yashimishije abitabiriye iki gitaramo, aho yatanze ibyishimo binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye.

Nyuma yo kuririmba, Knowless yahishuye ko ari gutekereza gukora igitaramo cye bwite, gusa yirinda gutangaza igihe gishobora kuzabera.

Ku rundi ruhande, ubwo yabazwaga ubutumwa yagenera abahanzi bagenzi be bari guca mu bihe bitaboroheye kubera ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yabihanganisha, ariko akanabasaba kudatakaza intego zabo.

Butera Knowless, na we wigeze guca mu bihe bitamworoheye ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko bakwiye kumureberaho, kuko ubuhamya bwe bugaragaza ko nyuma y’ibibazo byose ubuzima bukomeza, ibintu bikaza kandi bikagenda.

Ati “Ibintu byose biraza bikagira igihe bikagenda […] Ntabwo ari umuco mwiza kuba washimishwa n’ibibazo biri ku muntu, icyakora igihe byakugezeho birababaza. Hari igihe umuntu yavuga ngo ihangane, ariko ntabwo bihita bikemuka.”

Yagiriye inama abahanzi bahura n’ibibazo byo ku mbuga nkoranyambaga kujya babyihanganira, kuko ari ko Isi imeze.

Yavuze ko umuntu ashobora kuvugwa uyu munsi, ariko ejo ibintu bigahinduka, bityo abasaba kudacika intege no gukomeza guharanira kugera ku ntego zabo.

Ati “Ubu ni ubunararibonye, ubicamo ukamenya uko ubitwara n’uko ubikemura. Ni ko bimera, uravugwa uyu munsi bikaba ari byiza, ejo bikiyubika, ariko ikitibagirana ni intego yawe. Uba ugomba gukora cyane ukayigeraho.”

Iki gitaramo ‘Improper Access’ cyari cyatumiwemo Butera Knowless n’abahanga mu kuvanga imiziki banyuranye b’abakobwa mu gihe cyagombaga kuyoborwa na Miss Muyango utabashije kuboneka.

Amafoto: Gisingizo Kenny