Iki gitaramo kizabera kuri Lugogo Hockey Grounds, kikazahuza abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuziki no guhuza abakunzi bawo.
Mu bahanzi bamaze kwemezwa ko bazatarama muri iki gitaramo harimo Bien wo muri Kenya, Kivumbi King na Mike Kayihura bo mu Rwanda, ndetse na Naava Grey, Elijah Kitaka n’abandi bahanzi bo muri Uganda.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba umwanya wo guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Joshua Baraka, umaze kubaka izina mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku ruhando mpuzamahanga.
Joshua Baraka yavukiye mu gace ka Kawempe mu Mujyi wa Kampala, ku wa 13 Ukuboza 2000. Yakuriye mu muryango wakundaga umuziki, aho nyina yaririmbaga muri korali, bikaba byaragize uruhare mu gutuma awukunda akiri muto.
Uyu muhanzi wize mu mashuri arimo Makerere College School na Mengo Senior School, yatangiye gukora umuziki nk’umwuga mu 2021, ubwo yashyiraga hanze EP ye ya mbere yise ‘Baby Steps’.
Yatangiye kwamamara cyane mu 2023, abikesha indirimbo ‘Nana’, yakunzwe n’abatari bake, bituma izina rye rirushaho kumenyekana muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze yayo.
Nyuma y’iyi ndirimbo, yakomeje gusohora izindi zirimo ‘Lonely’, ‘Dalilah’, ‘Touch Me’ na ‘Wrong Places’, zamufashije kurushaho kwagura umubare w’abakunzi b’umuziki we.
Mu rugendo rwe rw’umuziki, Joshua Baraka yanakoranye n’abahanzi bafite amazina akomeye muri Afurika, barimo Joeboy, King Promise, Bien na Tiwa Savage.
Ku wa 12 Ugushyingo 2026, uyu muhanzi yashyize hanze EP nshya yise ‘Recess II’, igizwe n’indirimbo zirindwi, zirimo izo yakoranye na Tiwa Savage na Mr Eazi.
Igitaramo ‘B’raka Land East Africa’ kiri mu bikorwa Joshua Baraka ategura mu rwego rwo gukomeza kwegera abakunzi be no kwagura ibikorwa bye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.






Ibitekerezo 0