Uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntiyahise agaragaza abandi bahanzi bazafatanya muri icyo gitaramo.

Igitaramo cyo muri BK Arena kigiye kuba nyuma y’imyaka irindwi Kivumbi King atangiye urugendo rwe rwa muzika. Yawinjiyemo mu 2019, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Madam’.

Kuva icyo gihe, yakomeje gukora indirimbo n’indi mishinga byamufashije kumenyekana no kwagura umubare w’abakunzi be.

Mu 2021, yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘D.I.D’, yari igizwe n’indirimbo 10. Zimwe mu zari ziyigize, nka ‘Nakumena Amaso’, ‘Black Shades’ na ‘Jericho’, zamufashije kurushaho kwigaragaza mu muziki nyarwanda.

Ku wa 17 Gicurasi 2024, yasohoye album ye ya kabiri yise ‘Ganza’, igizwe n’indirimbo 12. Yayikoranyeho n’abahanzi barimo Riderman, Mike Kayihura, Joshua Baraka, Nviiri The Storyteller na A Pass.

Mu ndirimbo zatumye arushaho kumenyekana harimo ‘Wait’ yakoranye na Axon, ‘Yarampaye’ yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi, ‘Maso y’Inyana’, ‘Kikankane’ yakoranye na DJ Pyfo, ‘Kirigute’ yakoranye na Juno Kizigenza na Bob Pro, ndetse na ‘Lonely’.

Kivumbi King yaherukaga gutaramira abakunzi be muri Kigali Universe ku wa 13 Ukuboza 2025. Icyo gihe yari kumwe n’abandi bahanzi barimo Mike Kayihura, bamurika EP bahuriyemo yise ‘Installation’.

Kivumbi King agiye kwipima BK Arena
Kivumbi King amaze imyaka irindwi mu muziki