Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere twashyizwemo ibyanya byinshi byuhirwa, aho kuri ubu byuhira hegitari 3.249. Muri ibyo byanya harimo icya Nasho, icya Mpanga ndetse n’ibindi bitatu bya Mahama I, Mahama II na Mahama III.

Kimwe mu bibazo byakunze kubirangwamo ni ukutagira amashanyarazi ahagije bigatuma bitabasha kuhirira imirima y’abaturage uko bikwiye.

Mu gukemura iki kibazo Leta yemeje ko ibi byanya byubakirwa ‘substation’ y’amashanyarazi yihariye aho iri kubakwa mu Murenge wa Nyamugari ndetse imirimo ikaba igeze kuri 75%.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko mu rwego rwo guha ingufu z’amashanyarazi ibyanya byuhira hubatswe urugomero rushya rutunganya amashanyarazi ruzaba rugamije guha amashanyarazi akwiye iyo mishinga kuko igifite ikibazo cy’amashanyarazi make kugira ngo ibikorwa byo kuhira bigende neza.

Ati “Ni ‘Substation’ ije gukemura ikibazo cyo kuhira imyaka kugira ngo tubashe kwihaza mu biribwa mu rwego twifuza. Biteganyijwe ko uriya muyoboro uzuzura mu Ugushyingo 2026, hakazakurikiraho imirimo yo gusuzuma mu Ukuboza no muri Mutarama, ukazatangira gukoreshwa neza mu gihembwe cy’ihinga cya B.”

Ýakomeje agira ati “Igihembwe gitaha cya B tuzaba twuhira 100% ku buso bwose buri mu byanya byuhirwa. Bizafasha kuzamura umusaruro ku buso buri mu byanya byuhirwa binafashe abaturage benshi ba Mpanga na Nasho kuko bizongera amashanyarazi noneho wa muriro w’abaturage tukareka kuwucuranwa na bo. Ubu kuhira bigiye kugira umuriro wabyo, uwakoreshwaga mu kuhira uturutse mu baturage ukoreshwe mu bindi.”

Nzirabatinya yavuze ko ahari ibyanya byuhirwa batakoreshaga ubuso bwose bitewe no kubura umuriro uzamura ibikorwa byo kuhira ariko ko nyuma yo kubona umuriro w’amashanyarazi bizatuma buhira ubuso bwose 100% binatume umusaruro wiyongera cyane.

Ati “Ni inyongera ikomeye cyane dushimira Perezida wa Repubulika n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu ku kuba baratekereje ko biriya byanya byuhirwa bigira umuriro uhagije. Ni ikintu abaturage bari bategereje igihe kinini ariko ubu byatangiye kuba impamo.”

Bamwe mu bahinzi bo muri aka Karere bavuze ko bategerezanyije amatsiko ibi byanya byuhirwa kugira ngo bibateze imbere.

Byiringiro Théogène yavuze ko muri iki gihembwe imvura yatinze kugwa ariko ko iyo baba baratangiye gukoresha uburyo bwo kuhira nta kibazo baba bafite. Yasabye Leta kwihutisha iyi mishinga kugira ngo itangire ibafashe.

Kuri ubu muri Mahama I na Mahama II hatangiye gushyirwamo ibyuma byuhira ku buryo muri Mutarama 2027 hazatangira gushyirwamo amazi ubundi iyi mishinga igatangira kuhira. Nibura mu byanya byuhirwa ababihingamo babona umusaruro wa toni umunani na toni icyenda z’ibigori kuri hegitari.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi igeze kuri 75%