Uretse kuba ari mu bakinnyi ba filime z’uruhererekane ‘Citymaid’ zikunzwe n’abatari bake, Kibasumba yamenyekanye cyane nyuma y’uko amashusho y’umukunzi we amwambika impeta akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu batangira kwibaza byinshi ku mubano wabo.

Mu kiganiro na IGIHE, ubwo yabazwaga ku bijyanye no kwambikwa impeta na Tukowote, Kibasumba yirinze kugira byinshi abitangazaho, avuga ko icy’ingenzi ari uko abantu babonye impeta yambaye.

Ati “Buriya se icy’ingenzi si uko impeta muyibona? Nta byinshi nshaka kubivugaho kuko yaba abo mu rugo cyangwa inshuti zanjye bari babizi, ntabwo bo bari kubitindaho. Icy’ingenzi ni uko nyambaye!”

Ku bijyanye n’abantu bagiye bagaragaza amatsiko ku rukundo rwe na Tukowote, by’umwihariko ku bw’imyaka itandukanye hagati yabo, ndetse n’ibindi byagiye bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, Kibasumba yavuze ko nta kibazo byamuteye.

Ati “Njye nta kibazo byanteye, byari ibisanzwe.”

Inkuru y’urukundo rwa Kibasumba na Tukowote yatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro za Gashyantare 2026, ubwo Tukowote yatangazaga ko yambitse impeta umukobwa bitegura kurushinga, ariko akirinda guhita amugaragaza cyangwa ngo atangaze amazina ye.

Icyo gihe Tukowote yabwiye IGIHE ko we n’uyu mukobwa bari bamaze umwaka n’igice bakundana mbere yo gufata icyemezo cyo kurushinga.

Kibasumba Trichia, ukiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), aho yiga ibijyanye na ‘Marketing’, yinjiye mu ruganda rwa sinema mu 2024.

Nubwo yatangiye gukina filime muri uwo mwaka, ntiyahise amenyekana cyane. Mu 2025 ni bwo yinjiye muri Zacu Entertainment, aho yaje kubona amahirwe yo kuba umwe mu bakinnyi ba filime z’uruhererekane ‘Citymaid’.

Uretse ‘Citymaid’, Kibasumba yavuze ko hari n’indi mishinga ya filime zitandukanye za Zacu Entertainment iri gutegurwa, ikaba itegerejwe gushyirwa hanze mu minsi iri imbere.

Kibasumba yirinze kuvuga ku bukwe bwe na Tukowote icyakora ahamya ko icy'ingenzi ari uko acyambaye impeta ye
Kibasumba usanzwe ari umunyeshuri muri University of Kigali amaze imyaka ibiri yinjiye muri sinema akaba umwe mu bagezweho muri Citymaid
Kibasumba ahamya ko icy'ingenzi ari uko yambaye impeta yambitswe na Tukowote
Tukowote na Kibasumba bakunze kugaragara basohokeye ahantu hatandukanye

Amafoto:Rusa Willy Prince