Urwego rwa Polisi ya Kenya (NPS) rwatangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ko rwatangiye gusuzuma amashusho agaragaramo uyu musenateri avuga uko yafashije umwe mu bamushyigikiye kubona icyemezo cy'amashuri yisumbuye cy'impimbano, kugira ngo yemererwe kwinjira mu gipolisi.
Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Muchiri Nyaga, yavuze ko uru rwego rwabonye amashusho agaragaramo umunyapolitiki wemera ko yari azi iby’umuntu wakoresheje icyemezo cy’amashuri cy’impimbano kugira ngo abone akazi muri Polisi.
Ibi byakurikiye amagambo Karen Nyamu yatangaje ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira, mu kiganiro yagiranye na Radio Generation.
Muri icyo kiganiro, uyu musenateri yavuze ko yafashije umwe mu bagore bari bamushyigikiye cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza kubona icyemezo cy’impimbano cy’uko yarangije amashuri yisumbuye, kizwi nka Kenya Certificate of Secondary Education (KCSE).
Yasobanuye ko uwo mugore yakoresheje icyo cyemezo akemererwa kwinjira mu Ishuri rya Polisi rya Kiganjo, ariko nyuma aza gutabwa muri yombi ubwo hagaragazwaga ko inyandiko yakoresheje yari impimbano.
Yagize ati “Vuba aha nagerageje gufasha umwe mu bantu banshyigikiye cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza kwinjira muri Polisi. Twahimbye icyemezo cy’uko yarangije amashuri yisumbuye. Yagiye kwiga i Kiganjo, turabyishimira cyane, ariko nyuma y’iperereza yaje gutabwa muri yombi hamwe n’abandi 17 bazira gukoresha inyandiko mpimbano.”
Aya magambo yateje impaka, bituma Polisi ya Kenya itangaza ko igiye gusuzuma ibyavuzwe n’uyu musenateri.
Polisi yavuze ko amagambo nk’ayo adakwiye guturuka ku muntu ufite inshingano zo gushyiraho amategeko no kuyubahiriza.
Mu itangazo ryayo, NPS yagize iti “Amagambo yavugiwe muri ayo mashusho arababaje kandi ntiyakwihanganirwa, cyane cyane ko yavuzwe n’umuntu ugize Inteko Ishinga Amategeko kandi akaba n’umunyamategeko.”
Polisi yemeje ko mu Ishuri rya Polisi rya Kiganjo hari haragaragaye abantu benshi bakekwaho gukoresha impapuro z’amashuri z’impimbano, bikaba byaratumye birukanwa mu myitozo.
Kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga, ntibyari byamenyekanye niba Karen Nyamu yari yaramaze guhamagazwa na Polisi kugira ngo atange ibisobanuro ku magambo yavuze.






Ibitekerezo 0