Uyu muburo watanzwe ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko TikTok, hakwirakwiye amakuru avuga ko uyu muti ushobora gufasha abagore kugira igitsina gifunganye, bikongera ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko BBC yabitangaje, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko Cetirizine igabanya ububobere bw’igitsina, bigatuma umugore yumva ko cyafunganye.

Icyakora, PSK yasobanuye ko nubwo Cetirizine ishobora gutera kuma mu bice bimwe by’umubiri, ibyo bidasobanuye ko ikomeza imikaya y’igitsina cyangwa ngo igabanye ubugari bwacyo.

Yagaragaje ko kuma mu gitsina bishobora gutera ububabare ndetse bikangiza uturemangingo twacyo.

Iri shyirahamwe ryashimangiye ko Cetirizine ari umuti wagenewe kunyobwa, bityo kuwushyira mu gitsina bikaba biteje ibyago kuko ibigize ibinini byawo bitigeze bisuzumwa ngo hemezwe ko nta ngaruka byagira kuri icyo gice cy’umubiri.

Amakuru yo muri Kenya agaragaza ko gukwirakwira kw’iyi myitwarire byatumye abakenera Cetirizine biyongera, cyane cyane i Nairobi, bituma ibiciro byayo bizamuka ndetse mu mafarumasi amwe igatangira kubura.

PSK yasabye abagore bamaze gukoresha uyu muti muri ubwo buryo kubihagarika, ndetse abagaragaza ibimenyetso birimo kubabara, kuva amaraso, kumva ubushye cyangwa kuryaryatwa bakihutira kujya kwa muganga.

Uyu muburo watanzwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya na yo igaragaje impungenge ku ikwirakwira ry’aya makuru.

Umwe mu bayobozi bayo, Ouma Oluga, yavuze ko hari abantu bafata nk’urwenya inama z’inzobere mu by’ubuzima, batitaye ku ngaruka zo gukoresha imiti mu buryo butemewe.

PSK yasabye abafite farumasi kwirinda kuzamura ibiciro bya Cetirizine, inibutsa abaturage kugisha inama inzobere mbere yo gukoresha imiti mu buryo butandukanye n’ubwo yagenewe.