Iyi nkongi yabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2026, ahagana Saa Kumi n’imwe z’igitondo kugeza Saa Kumi n’ebyiri n’igice. Yabereye mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza mu Mudugudu wa Kayonza ku muhanda uva mu mahuriro y’imihanda ujya ku isoko.

Inzu yafashwe n’iyi nkongi isanzwe ifite imiryango itatu irimo amaduka acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, indi yacururizwagamo ibikoresho by’ubwubatsi mu gihe iya gatatu yari iduka riranguza ibintu bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekanye icyateye iyo nkongi. Yavuze ko Polisi yatabaye ikazimya uwo muriro utari watangira gukwirakwira mu bindi bice.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yabwiye IGIHE ko ubwo iyi nyubako yatangiraga gushya bahise bahamagara Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ndetse rihita ribatabara, yavuze ko hari ibintu bimwe byakuwemo bitari byashya, ibindi bakaba bakibara neza ibyangiritse ngo bamenye agaciro kabyo.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ni uko buri umwe wese akwiriye kugira uruhare mu kumenya ko ibyo acuruza n’aho acururiza hari uburyo bw’ubwirinzi bwo gukumira inkongi. Ikindi ntibakwiye gusiga bacometse ibintu mu gihe batashye. Ikindi turabasaba ko buri nyubako bakoreramo ikwiriye kugira ubwishingizi n’ibicuruzwa byabo kugira ngo mu gihe habaye inkongi cyangwa ibindi bibazo babashe kwishyurwa be guhomba.’’

Meya Hategekimana yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bukomeza gukorana n’abikorera kugira ngo hakorwe igenzura ku nyubako zose z’ubucuruzi mu kureba ko zifite ubwishingizi, no kureba ko abacuruzi bafite ubwishingizi.

Mu bacuruzi batatu bakoreraga muri iyi nyubako bivugwa ko babiri ari bo bafite ubwishingizi bw’ibicuruzwa. Kugeza ubu birakekwa ko iyi nkongi yatewe n’insinga z’amashanyarazi.

Inkongi zikomeje kwibasira ibikorwa bitandukanye birimo n’inzu z’ubucuruzi, iherutse yashegeshe abaturage ni iyabereye i Musanze yibasiye isoko rya GOICO.

Ni inkongi yagize ingaruka ku bacuruzi, 1.607, hatikirira miliyari 24,8 Frw nk’agaciro k’ibyangiritse na miliyari 17 Frw nk’agaciro k’inyubako y’isoko.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye umuriro utari wakwira ahandi
Polisi y’u Rwanda yatabaye izimya inzu itari yashya nayo
Inzu y’ubucuruzi y'i Kayonza yafashwe n’inkongi hangirika byinshi