Aba bantu bariye ibyo biryo mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, batangira kurwara ku munsi wakurikiyeho.

Uru rugo ruherereye mu Mudugudu wa Kabarondo, Akagari ka Cyabajwa, Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Kabarondo, Muhinkindi Marie Chantal, yabwiye IGIHE ko abariye ibyo biryo ari umugore, abana be babiri n’umukozi wo mu rugo.

Ati “Ku wa Mbere nijoro batetse ibiryo bagakeka ko hari umuntu waje mu gikoni akabihumanya. Nyuma rero babiriyeho bose, bukeye batangira kuribwa mu nda. Umwana umwe yagiye ku ishuri agezeyo biranga basaba umuryango we kujya kumufata. Bamuzanye mu rugo banywa imiti ya Kinyarwanda, ejo rero umwana mukuru araremba cyane bamujyana kwa muganga ahita apfa.”

Muhinkindi yakomeje avuga ko abandi batatu bahise bajyanwa mu Bitaro bya Rwinkwavu, batangira kwitabwaho n’abaganga, aho kuri ubu bamaze koroherwa.

Yagaragaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyabateye kurwara.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kwishingikiriza ku miti gakondo mu gihe bagize ibibazo by’ubuzima, ahubwo bakajya bihutira kugana amavuriro kugira ngo bahabwe ubuvuzi bukwiye.

Yagaragaje ko iyo uyu mwana witabye Imana ajyanwa kwa muganga hakiri kare, hari amahirwe y’uko ubuzima bwe bwari kurokorwa.