Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, mu Mudugudu w’Agasharu, Akagari ka Bugambira, Umurenge wa Ruramira, ubwo abaturage bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bagwirwaga n’ikirombe.
Nyuma yo kumenya ibyabaye, inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abaturage batangiye ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ikirombe.
Muri ibyo bikorwa, abantu batatu ni bo babashije gukurwamo, babiri muri bo basanzwe bapfuye, mu gihe undi yari yakomeretse, ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE ko abantu batatu ari bo babashije kuboneka bagwiriwe n’ikirombe, anemeza ko uwakomeretse akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Ati “Uwakomeretse uri gukurikiranwa kwa muganga ni umwe mu gihe abandi babiri twabakuyemo bapfuye. Ubutumwa dutanga ni ugusaba abaturage kugana abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe bakabaha akazi kuko baba bafite ubwishingizi kandi banacukura ku manywa. Nibareke kwishora mu birombe nijoro badafite ubwishingizi cyangwa se batanafite ibisabwa.’’
Kabandana yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge bukomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, by’umwihariko abaturiye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kwirinda kwishora muri ibyo bikorwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Yagaragaje ko ubucukuzi bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bushobora gushyira ubuzima bw’ababukora mu kaga, abasaba gushaka akazi mu bigo byemerewe gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho bashobora gukorera mu buryo bwemewe kandi bafite ubwishingizi.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, na bwo mu Karere ka Kayonza, hari habaye indi mpanuka y’ikirombe cyagwiriye abantu batatu.


Ibitekerezo 0