Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangaje ko bumaze iminsi butangiye igikorwa cyo kubarura imitungo y’abaturage yegereye ahazagurirwa umuhanda Kigali-Muhanga ku buryo mu gihe cya vuba hazamenyeka umubare n’agaciro k’imitungo.
IGIHE yatembereye uyu muhanda mu gace kari mu Murenge wa Runda, ahazwi nko ku Ruyenzi isanga inzu zegereye uyu muhanda zarashyizweho ikimenyetso kizwi nka ‘Towa’ kigaragaza ko izo nzu izakurwaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo kubarura iyi imitungo bimaze hafi ibyumweru bibiri bitangiye.
Yavuze ko ubu abagenagaciro batangiye kubarura agaciro k’imitungo y’abaturage kugira ngo hamenyekane ingano y’amafaranga y’ingurane agomba guhabwa abaturage.
Ati “Imitungo y’abaturage igiye itandukanye mu gaciro. Turi gukorana n’abagenagaciro kugira ngo tumenye ingano y’ingurane izahabwa buri muturage ku mutungo we”.
Yatangaje ko kugeza ubu bataramenya umubare n’agaciro mu mafaranga y’ingurane Leta igomba guhabwa abaturage ariko ko mu gihe cya vuba izamenyekana bakaba bayitangaza.
Yongeyeho ko kandi akarere kataramenyeshwa igihe cya nyacyo ibikorwa byo kwagura uyu mushinga bizatangirira.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko mu nyigo y'uyu muhanda harimo ko igice kizavugururwa kizaba kireshya na kilometero 45, aho uzagira igice kizaba kigizwe n’umuhanda ufite ibyerekezo bine.
Ni igice kizashyirwa ku gice cyo mu Karere ka Kamonyi cyegereye Kigali ahakunda kugarara umuvundo w’ibinyabiziga.
Hari n'ikindi gice cy'ibyerekezo bibiri, kizakomeza kugeza i Muhanga ariko kizaba gifite igice ku ruhande cyagenewe amakamyo gusa.
Biteganyijwe kandi ko ku gishanga cya Nyabarongo hazubakwa ikiraro cya metero 135, aho igihari kizavugururwa kikagurwa.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’u Rwanda y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 yasohotse ku wa 6 Gicurasi 2026 yagaragaje ko uyu muhanda uri muyatinze gutangira, aho iki gihe wari ufite ubucyererwe bw’amezi 27.
Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Gihozo Mivugo Frank aherutse gutangaza ko ibikorwa byo kwagura uyu muhanda biteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2027.












Ibitekerezo 0