Iki kigo cyatangijwe ku wa 6 Ugushyingo 2026, ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya Kigali.



Cyashinzwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bayobowe na CyberPro Global, ikigo cyo muri Kenya gitanga amahugurwa mu mutekano w’ikoranabuhanga. Ni na cyo cyatanze ibikoresho by’ikoranabuhanga bizifashishwa, birimo mudasobwa zigera kuri 200.



Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Kigali, Dr Musoni Wilson, yavuze ko iki kigo cyatangijwe hashingiwe ku bushakashatsi bakoze mu 2025, bugamije kureba uko barushaho kunoza ireme ry’uburezi batanga n’ubumenyi abakoresha bakeneye mu banyeshuri barangiza muri iyi kaminuza.



Yasobanuye ko ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 5.923, biganjemo abarangije muri iyi kaminuza, abakoresha n’abakozi b’ibigo bya Leta n’ibyigenga. Bagaragaje ko hakiri icyuho mu mubare w’abafite ubumenyi mu bwenge buhangano, umutekano w’ikoranabuhanga n’isesengura ry’amakuru.



Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 71% by’abakoresha mu Rwanda bakeneye abakozi bafite ubumenyi mu bwenge buhangano, umutekano w’ikoranabuhanga n’isesengura ry’amakuru.



Ni mu gihe 90,9% by’abize muri iyi kaminuza bagaragaje ko abanyeshuri bakeneye kwiga bashyira mu ngiro ubumenyi bahabwa.



Dr. Musoni yavuze ko amasomo azatangira ku wa 16 Ugushyingo 2026, ndetse ko bamaze kwakira abantu barenga 200 bifuza kwiga muri iki kigo.


Muri rusange, abazitabira aya masomo bazigishwa uburyo bwo kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga, gutahura ibitero by’ikoranabuhanga no kwifashisha ubwenge buhangano mu gukemura ibibazo bitandukanye.



Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Philbert Afrika, yavuze ko iki kigo kizafasha abanyeshuri bo muri iyi kaminuza kurangiza bafite ubumenyi mu bwenge buhangano n’umutekano w’ikoranabuhanga.



Ati “Iki kigo kijyanye na gahunda irambye y’igihugu yo kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga ni yo mpamvu twahisemo kubikora tuzana ikigo kizajya gifasha abanyeshuri bacu kubona ubumenyi bwisumbuyeho mu bijyanye n’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano n’Umutekano w’Ikoranabuhanga kandi kizafasha n’abakozi ba Leta n’abigenga muri rusange.”



Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof George Kimathi, yavuze ko intego yabo ari ugufasha abanyeshuri gushyira mu ngiro ubumenyi bahabwa.



Yagaragaje ko ubwenge buhangano burimo guhindura uburyo amakuru asesengurwa n’uko ibyemezo bifatwa, ariko ko bugomba gukoreshwa mu buryo buboneye, bwizewe kandi bwubahiriza imikoreshereze ikwiye y’amakuru.



Yashimangiye ko kwigisha ubwenge buhangano n’umutekano w’ikoranabuhanga bifatanyijwe bizafasha abanyeshuri guhanga udushya.



Umuyobozi Mukuru wa CyberPro Global, John Mutunga, yavuze ko iki kigo kizagira uruhare mu kongera umubare w’inzobere z’Abanyafurika zishobora kubyaza umusaruro ikoranabuhanga no kwirinda ibyago rishobora guteza.



Umuyobozi Mukuru wa RISA, Antoine Sebera, yavuze ko iki kigo kije kunganira ibikorwa byo kubaka ubushobozi mu guteza imbere ikoranabuhanga, kuribungabungira umutekano no guhanga udushya.



Ati “Iki kigo kizafasha Abanyarwanda n’abanyeshuri bigira hano ndetse n’abandi muri rusange baba bakeneye kumenya kwiga ikoranabuhanga rigezweho. Impamvu ni uko iki kigo kijyanye n’icyerekezo dufite cy’iterambere kandi twizeye y’uko ubwo gitangiye kizabona abantu benshi bitabira aya masomo.”


Ibirori byo gutangiza iki kigo byanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w'Inama  ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano mu buryo buboneye muri Kenya, Shiphrah Wairima, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Ikoranabuhanga cy’Abadage, Christian Merz, Umujyanama mu bijyanye no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu ikoranabuhanga muri icyo kigo ndetse n’abandi.