Abatuye muri ibi bice bagiye kwimurwa mu buryo bwo kubahiriza imiturire igezweho.

Ibi Umujyi wa Kigali bwabitangaje nyuma y’uko hari hashize imyaka ibiri aba baturage batuye mu midugudu ine yo mu Murenge wa Kacyiru bari barabujijwe kugira icyo bakora ku nyubako zabo kuko bagombaga kuhimurwa.

Abaturage baganiriye na RBA bavuze ko bishimiye ko nyuma y’icyo gihe barabujijwe kuvugurura ndetse no gusana inyubako zabo, ubungubu batangiye kubarirwa ndetse ko bishoboka ko uyu mwaka uzarangira bahawe impano.

Muhutu Baptiste yagize ati “Nkanjye banyimuye bakampa igenagaciro rinyimura nkajya gutura ahandi, hano bakahashyira inzu zigeretse naho ngiye hagahinduka umujyi mwiza ntacyo byaba bintwaye nukuri.”

Sibomana Jean Bosco yavuze ko batangiye kubabarira mu 2022 noneho babaha igenagaciro batigeze bishimira kuko yari amafaranga macye.

Ati “Batugenere ibijyanye n’aho ibihe bigeze, tuzabyishimira kubera ko tuzajya tunyura ahantu heza kuko dufite abazukuru kandi bagomba kubaho neza.”

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko impamvu bangoye kubarira abaturage batuye muri Kacyiru ari ukubera ko igihe cyari kigeze.

Yavuze ko ibyo bikorwa bigomba kurangira mu gihe kitarenze amezi abiri kugira ngo abahatuye bose bazabe babariwe agaciro k’imitungo yabo, babashe kwimurwa.

Ati “Twahawe igihe kingana n’amezi atatu kugira ngo ibyo bibe byarangiye, haba kubabarira, kumvikana nabo ku bijyanye n’agaciro k’imitungo yabo ndetse no kubaha ingurane ikwiriye kugira ngo bimuke. Ibyo ngibyo ni ibintu tugomba gukora bitarenze uyu mwaka.”

Ntirenganya yagaragaje ko kuba iri barura risubiwemo inshuro ebyiri, nta mpugenge rikwiriye guteza abaturage kuko amategeko y’u Rwanda afite icyo ateganya ku mitungo yabo.

Ati “Iyo umaze igihe runaka udakora ku mitungo yawe ku buryo agaciro gashobora kubarwa kamera nkaho kagabanyutse, naho itegeko rirabiteganya, hari ijanisha runaka riba ryakongerwaho gato ryishyura k’agaciro kaba karongerewe cyangwa karagabanyutse.”

Muri rusange imiryango igomba kwimurwa ni 382 ituye mu midugudu ine ariyo Urukundo, Ubumwe, Akabagari n’Ihuriro.