Umuraperi Jay-Z uzaba ari we muhanzi mukuru mu gitaramo cy'akaruhuko k’umukino wa nyuma wa Super Bowl LXI, ategerejweho kuzataramana n’abahanzi babiri b’ibyamamare barimo Alicia Keys na John Legend.
Jay-Z azasusurutsa abazitabira Super Bowl LXI izaba ku wa 14 Gashyantare 2027, kuri Stade ya SoFi iherereye muri Inglewood muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni na ho uyu muraperi aherutse kwizihiriza isabukuru y’imyaka 30 amaze asohoye album ye ya mbere yise ‘Reasonable Doubt’, yasohotse mu 1996.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Page Six avuga ko Jay-Z azatumira Alicia Keys na John Legend bakazamusanga ku rubyiniro muri iki gitaramo cyane ko aba bahanzi bombi bayoborwa na Roc Nation, sosiyete ya Jay-Z inategura igitaramo kiba mu karuhuko ka Super Bowl.
Jay-Z na Alicia Keys basanzwe bafitanye amateka y’imikoranire mu muziki, aho bariye mu ndirimbo ‘Empire State of Mind’ yabaye imwe mu zakunzwe cyane mu bihangano bya Jay-Z.
Uyu muraperi kandi yakoranye na John Legend indirimbo zirimo ‘Do U Wanna Ride’ ndetse na ‘God Did’ ya DJ Khaled.
Iyi ndirimbo ya nyuma John Legend yayiririmbye ari kumwe na Jay-Z mu gitaramo cyabereye kuri Stade ya SoFi mu Ukwakira 2026.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Amerika (NFL), Apple Music na Roc Nation byatangaje ko Jay-Z ari we uzayobora igitaramo cyo mu karuhuko ka Super Bowl 2027 mu kwezi gushize, nyuma y’igihe havugwa amazina y’abahanzi batandukanye bashoboraga kugihabwa, barimo Miley Cyrus na Justin Bieber.
Jay-Z amaze imyaka ari umufatanyabikorwa wa NFL, kuko amasezerano yabo yatangiye mu 2019. Kuva icyo gihe, yagize uruhare mu gutoranya abahanzi batandukanye baririmbye muri ibi bitaramo.
Mu bahanzi yagiye ahitamo harimo Shakira na Jennifer Lopez mu 2020, The Weeknd mu 2021, Dr. Dre, Snoop Dogg, Eminem, Mary J. Blige na Kendrick Lamar mu 2022, Rihanna mu 2023, Usher mu 2024, Kendrick Lamar mu 2025 na Bad Bunny mu 2026.
Jay-Z amazina ye nyakuri ni Shawn Carter, akaba azwi no ku izina rya JAŸ-Z. Ni umwe mu bahanzi bagurishije ibihangano byinshi mu mateka y’umuziki, aho amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 125 z’ibihangano bye.
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo ‘Izzo (H.O.V.A.)’, ‘Big Pimpin’’, ‘I Just Wanna Love U’, ‘Run This Town’, ‘Can I Get A…’ na ‘99 Problems’.
Mu myaka amaze mu muziki, Jay-Z yegukanye ibihembo 25 bya Grammy Awards, akaba ari we muraperi wa kabiri ufite ibihembo byinshi nyuma ya Kendrick Lamar umaze kwegukana 27.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ikinyamakuru Forbes cyashyize Jay-Z ku mwanya w’umuhanzi ukize kurusha abandi ku Isi, gifatiye ku mutungo we ubarirwa muri miliyari 2,8 z’amadolari ya Amerika.









Ibitekerezo 0