Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya 75, ribera mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico, rihuza abakobwa 116 bahagarariye ibihugu n'uduce dutandukanye.

Jennifer Barreto w'imyaka 27 y'amavuko yegukanye iri kamba nyuma yo kwitwara neza mu byiciro bitandukanye by'irushanwa, birimo kwiyerekana, kwerekana imyambaro gakondo, kwiyerekana mu myambaro y'ubwogero ndetse no gusubiza ibibazo by'abagize akanama nkemurampaka.

Mu cyiciro cya nyuma, abakobwa batanu bari basigaye babajijwe icyo Isi ikeneye cyane ku bayobozi bayo muri iki gihe.

Mu gusubiza, Jennifer yagaragaje ko Isi ikeneye abayobozi bagira impuhwe, bumva abaturage bayobora, bagaharanira indangagaciro nziza kandi bakabera abandi urugero.

Yatsinze Melissa Núñez wo muri Repubulika ya Dominikani wabaye igisonga cya mbere, mu gihe Clara Vegas wo muri Venezuela yabaye igisonga cya kabiri.

Iri rushanwa ryari rifite umwihariko wo kwizihiza imyaka 75 rimaze ribayeho. Jennifer Barreto abaye Umunya-Puerto Rico wa gatandatu wegukanye ikamba rya Miss Universe.

Mu bandi bitabiriye iri rushanwa, abakobwa 30 ni bo babanje kugera muri kimwe cya kabiri, nyuma hatoranywa 12, hakurikiraho batanu bahatanira ikamba.

Iri rushanwa rizasubira muri Vietnam mu 2027 nk'uko byatangajwe n'abategura Miss Universe.

Abakobwa bari hagarariye Afurika muri Miss Universe 2026 bitwaye neza mu byiciro bitandukanye by'iri rushanwa ryabereye i San Juan muri Puerto Rico, aho ibihugu 17 byo kuri uyu mugabane byari bifite ababihagarariye.

Mu bakobwa bagaragaje imbaraga harimo Elizabeth Makune wa Tanzania, Mitchelle Daka wa Uganda, Bruk Belete wa Ethiopia, Justine Kamara wa Guinea na Jessi Kalambayi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bose babashije kugera mu bakobwa 30 ba mbere.

Icyakora, muri aba bakobwa, Jessi Kalambayi wa RDC ni we witwaye neza kurusha abandi bo muri Afurika, kuko yabashije kugera mu bakobwa 12 ba mbere, mbere yo gusezererwa atabashije kugera mu batanu bahataniraga ikamba.

Yabaye umubyeyi wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Universe

Jennifer Barreto w'imyaka 27 y'amavuko yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wubatse kandi ufite umwana wegukanye iri kamba, nyuma y'uko amategeko y'irushanwa yari amaze guhindurwa akemerera abagore bashatse n'ababyeyi kurihatanira guhera mu 2023.

Jennifer Barreto, amazina ye nyakuri akaba ari Jennifer Abreu Mora, yavukiye mu gace ka Mayagüez muri Puerto Rico, tariki ya 17 Ukuboza 1998, akurira mu gace ka Isabela.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Psychology ndetse n'impamyabumenyi ebyiri z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye na Psychology na Social Work.

Mu buzima bwe bwite, Jennifer Barreto yashakanye na Yan Carlos Barreto Calderón, bafitanye umukobwa w’imyaka irindwi witwa Penélope.

Ikindi cyihariye kuri uyu mukobwa ni uko mbere yo kwinjira mu marushanwa y'ubwiza atari yarigeze ahatanira ikamba iryo ari ryo ryose. Yatangiye kwitegura Miss Universe Puerto Rico mu 2025, ahagarariye agace ka San Sebastián, aza kwegukana ikamba ry'igihugu muri Kamena 2026.