Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026, mu nama nyunguranabitekerezo ku gutangiza Gahunda ya kabiri y’Igihugu y’Ibikorwa ku Burenganzira bwa Muntu, izashyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2026/2027 kugeza mu wa 2030/2031.
Ni inama yahurije hamwe inzego za Leta; zirimo Minisiteri y’Ubutabera, Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta (LAF) ndetse n’inzego z’abikorera.
Muri gahunda ya mbere, hagaragajwe ko hari hateganyijwe ibikorwa 119.
Igihe ishyirwa mu bikorwa ryayo ryasuzumwaga, byagaragaye ko ibikorwa 109 byari byaragezweho, bibiri bikaba byari bikiri mu nzira yo gushyirwa mu bikorwa, mu gihe umunani bitari byagerwaho.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yavuze ko muri gahunda nshya nta bikorwa bishya bizongerwamo, ahubwo ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu bikorwa bitaragerwaho uko byari biteganyijwe.
Yavuze ko nubwo hari umusaruro ugaragara, hakiri inzego zikwiye kunoza imikorere yazo. Yasobanuye ko muri gahunda nshya buri rwego ruzajya rugaragaza ibyo rwakoze, kugira ngo igihe igikorwa kitagezweho bizamenyekane urwego rubazwa impamvu zituma kitagerwaho.
Ati “Uburenganzira bwa muntu si aho umuntu agera ngo ahagarare; ni urugendo rukomeza.”
Muri rusange umusaruro mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ni mwiza nk’uko Umurungi abishimangira ndetse akongeraho ko atari iterambere ry’inzego bireba gusa, ahubwo ko ari n’iterambere mu iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda.
Gahunda nshya y’Ibikorwa ku Burenganzira bwa Muntu kandi nk’ibisanzwe izakomeza guhuzwa na gahunda y’iterambere ry’igihugu ya NST2 ndetse n’Icyerekezo 2050.
Uburenganzira bw’abakozi, icuruzwa ry'abantu mu bizibandwaho
Gahunda nshya izibanda ku byiciro bitandukanye by’uburenganzira bwa muntu, birimo uburenganzira mbonezamubano, uburenganzira mu by’ubukungu, imibereho myiza, umuco n’ubucuruzi.
Hazibandwa kandi ku gukurikirana ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu no kurengera uburenganzira bw’amatsinda yihariye, arimo abagore, abana, abantu bafite ubumuga ndetse n’impunzi.
Umurungi yavuze ko hazanakurikiranwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakozi mu bigo byigenga.
Ati “Mu bushakashatsi twakoze mu bigo byigenga, twasuzumye dusanga bitubahiriza ihame ry’uko abantu bakora akazi kangana bagomba guhembwa kimwe. Hateganyijwe kongera igenzura ry’akazi no gushyiraho ingamba zafasha ibigo bitubahiriza ibisabwa kunoza imikorere yabyo.”
Mu rwego rw’ubutabera, hateganyijwe gukomeza uburyo bwo gukemura amakimbirane hadakoreshejwe inkiko, mu manza zibikwiye. Hazongerwa kandi ubufasha mu by’amategeko ku rwego rw’imirenge, mu rwego rwo gufasha kugabanya ubucucike mu magereza.
Mu rwego rw’imibereho myiza, hari intego zo kongera umubare w’abafite amazi meza, ukava kuri 80% ukagera kuri 100% mu 2029, no kongera umubare w’abana bajya mu mashuri y’inshuke, ukava kuri 35% ukagera kuri 65%.
Umurungi yongeyeho ko Komisiyo izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa bya gahunda, igatanga inama n’ibyifuzo ku nzego zigaragaraho intege nke.







Ibitekerezo 0