Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Rezaei yagarutse ku mabwiriza Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yahaye ingabo z’icyo gihugu.

Ati “Haramutse hagize igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa igihugu cyacu, tuzakurikiza amabwiriza Umuyobozi w’Ikirenga yahaye ingabo uyu munsi, tugabe ibitero bikomeye cyane ku watugabyeho igitero, dukoresheje intwaro nshya.”

 Rezaei ntiyasobanuye izo ntwaro nshya zizakoreshwa gusa yanagaragaje ko gukomeza inzira ya dipolomasi bizashingira ku kubahiriza ibisabwa Iran yatangaje.

Ati “Ingingo zirindwi  Iran yatangaje zigomba kubahirizwa. Nizubahirizwa, inzira ya dipolomasi izakomeza kuba ifunguye.”

Iran yashimangiye ko niraswaho izitabaza intwaro zayo nshya