Araghchi yashimangiye ko Iran ishaka ko amakimbirane akemurwa mu buryo bw’amahoro kandi buyihesha agaciro. Icyakora, yasobanuye ko ubwo bushake butayibuza gukomeza kwitegura kurinda umutekano wayo.

Ati “Nubwo Iran yiyemeje ishikamye gushaka igisubizo cy’amahoro kandi kiyihesha agaciro kuri aya makimbirane, twaniteguye mu buryo bwuzuye kwirwanaho.”

Aya magambo agaragaza umwanya Iran iha inzira y’ibiganiro mu gushaka uko intambara yahagarara, ari na ko ubuyobozi bwayo bushimangira ko bwiteguye guhangana n’ibitero.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, na we yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidakwiriye kwitega ibiganiro n’igihugu cye mu gihe zigikomeje kugifungira inzira no kugishyiraho iterabwoba.

Ibi byatangajwe mu gihe ubuyobozi bwa Iran bukomeje kwamagana ibikorwa bya gisirikare bya Amerika, buyishinja guteza umutekano muke mu karere no guhungabanya ubukungu bw’Isi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yashinje Amerika kugaba ibitero kuri Iran inshuro ebyiri mu gihe kitarenze amezi icyenda, kandi ibiganiro byari bigikomeje.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Baghaei yashinje Washington kwica abasivili bo muri Iran, kwivugana abayobozi bayo no gukaza ibihano ku baturage bayo.

Yanavuze ko Amerika yishe amasezerano y’ubwumvikane yari yashyizeho umukono ku wa 17 Kamena, ariko ikaba isaba ko Isi yamagana Iran.

Baghaei yavuze ko ibitero bya Amerika ari byo byatumye akarere gahungabana, bigateza n’ingaruka ku mutekano w’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.

Yashimangiye ko Amerika idakwiye gutangiza intambara ku bushake bwayo, igateza imvururu mu karere no ku Isi, hanyuma ikagaragaza ko ari yo yahohotewe.

Ku ruhande rw’ingabo, Umuvugizi w’Ingabo za Iran, Brigadier General Abolfazl Shekarchi, yaburiye Perezida Donald Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Fars byabitangaje, Shekarchi yavuze ko abo bayobozi bari mu nzira yo kugwa, kandi ko kwirarira n’ibikangisho bitazabakura mu bibazo barimo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko biteguye no kwirwanaho