Ibi bikubiye mu mutwe wa gatandatu werekeye amasezerano yo gutiza no kuguriza, kuva ku ngingo ya 496 kugeza ku ya 524. Rigaragaza inshingano z’impande zombi, uburyo ibyatijwe cyangwa ibyagurijwe bisubizwa n’ibikurikizwa ku nguzanyo ibyara inyungu.

Iri tegeko ryamaze gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ku wa 5 Ugushyingo 2026, ritegereje gusohoka mu igazeti ya Leta rigatangira gukurikizwa.

Mu bijyanye n’inyungu zihanitse, ingingo ya 522 igira iti “Ukutubahiriza amabwiriza agenga inyungu hashyirwaho inyungu z’ikirenga bitesha agaciro igenwa ry’inyungu mu masezerano yo kuguriza amafaranga.”

Icyakora iyo ngingo inateganya ko urukiko, rukurikije uko ibintu bimeze, rushobora kugarura izo nyungu ku rugero rw’inyungu zishingiye ku itegeko.

Iri tegeko riteganya ko uguriza n’ugurizwa bashobora kumvikana ku nyungu, haba ku mafaranga, ibiribwa cyangwa ibindi bintu byimukanwa. Igipimo cy’inyungu zumvikanyweho kigomba gushyirwa mu nyandiko.

Ingingo ya 520 yo iteganya ko uwagurijwe akishyura inyungu zitari ziteganyijwe mu masezerano, adashobora gusaba kuzisubizwa cyangwa kuzikata ku mwenda w’ishingiro yagurijwe.

Gutiza bitandukaniye he no kuguriza?

Iri tegeko ritandukanya gutiza ikintu kitamarwa no kugikoresha no kuguriza ibintu bikoreshwa bigashira.

Mu gutiza, umuntu aha undi ikintu ngo agikoreshe, akazagisubiza arangije. Aya masezerano muri kamere yayo ntasaba ikiguzi, kandi uwatije akomeza kuba nyir’icyatijwe.

Mu kuguriza ho, umuntu aha undi ibintu bikoreshwa bigashira, uwabigurijwe akagira inshingano zo gusubiza ibingana na byo, bihuje ubwoko n’ubwiza.

Ugurijwe ahinduka nyir’ikintu yagurijwe kuva akicyakira, akanirengera ingaruka zikomoka ku kwangirika kwacyo.

Ku mafaranga, ingingo ya 513 iteganya ko uwagurijwe asubiza umubare uvugwa mu masezerano. Kuba agaciro k’ifaranga kariyongereye cyangwa kagabanyutse mbere y’igihe cyo kwishyura ntibihindura umubare w’amafaranga yagurijwe agomba gusubiza.

Ni na ko bimeze ku bicuruzwa by’ibanze. Uwagurijwe agomba gusubiza ibingana n’ibyo yahawe kandi bifite ubwiza nk’ubwabyo, hatitawe ku izamuka cyangwa igabanuka ry’ibiciro.

Uwatijwe ntashobora kugundira icyatijwe yishyuza umwenda

Itegeko risaba uwatijwe kubika no kubungabunga ikintu yahawe mu buryo bukwiye, akagikoresha akurikije imiterere yacyo cyangwa ibiteganywa mu masezerano.

Ingingo ya 503 igira iti “Uwatijwe ntashobora kugundira ikintu yatijwe yitwaje kwiriha ibyo uwamutije amugomba.”

Ingingo ikurikiraho na yo imubuza gutiza abandi icyo yatijwe, keretse biteganyijwe ukundi mu masezerano.

Uwatijwe agakoresha ikintu ibyo kitateganyirijwe cyangwa akakigumana igihe kirenze icyo bumvikanyeho, aryozwa iyangirika ryacyo n’iyo ryaba ritewe n’impamvu itunguranye.

Icyakora, iyo icyatijwe cyononekaye kubera kugikoresha mu byo cyatiriwe, kandi uwatijwe nta kosa yakoze, ntaryozwa iryo yononekara. Aryozwa ibyangiritse bikomoka ku kutakibika cyangwa kutakibungabunga uko bikwiye.

Iyo abantu benshi bafatanyije gutira ikintu kimwe, bafatanya uburyozwe bwacyo imbere y’uwakibatije.

Uwatije na we afite inshingano

Iri tegeko riteganya ko uwatije adashobora kwambura uwatijwe ikintu igihe bumvikanyeho kitarangiye. Iyo nta gihe cyagenwe, ategereza ko gikoreshwa icyo cyatiriwe.

Icyakora, ashobora gusaba ko gisubizwa mbere y’igihe mu bihe birimo kuba agikeneye byihutirwa kandi mu buryo butunguranye, cyangwa uwatijwe atubahiriza inshingano ze.

Uwatijwe ugize ibyo atanga kugira ngo akoreshe icyatijwe ntashobora kubyishyuza. Ariko iyo yakoresheje ibidasanzwe, bya ngombwa kandi byihutirwa mu kukibungabunga, ku buryo atashoboye kubanza kubimenyesha uwamutije, uwatije agomba kubimwishyura.

Uwatije anaryozwa igihombo icyatijwe cyateje uwagitiriye kubera inenge yari azi cyangwa yagombye kuba azi, ariko ntiyazimumenyeshe. Iyi nshingano inateganyijwe ku wagurije undi ikintu gifite inenge.

Iyo igihe cyo kwishyura kitagenwe, urukiko rushobora kukigena

Ku masezerano yo kuguriza, uwagurije ntashobora kwishyuza mbere y’uko igihe bumvikanyeho kirangira.

Iyo nta gihe cyo kwishyura cyagenwe, urukiko rushobora guha uwagurijwe igihe cyo kwishyura, rukurikije uko ibintu bimeze.

Ibi binareba amasezerano avuga gusa ko uwagurijwe azishyura igihe azabishoborera cyangwa igihe azabonera ubwishyu.

Uwagurijwe adashoboye gusubiza ibintu bingana kandi bifite ubwiza nk’ubw’ibyo yahawe, yishyura agaciro kabyo hashingiwe ku gihe n’ahantu yagombaga kubyishyurira hakurikijwe amasezerano.

Umushinga unateganya ko gutanga inyemezabwishyu y’umwenda w’ishingiro, nta nyungu zagaragajwe ko zisigaye kwishyurwa, bituma izo nyungu zifatwa nk’izishyuwe, uwagurijwe agakurwaho umwenda wose.

Umuntu ugurije undi amafaranga hakabaho itakazagaciro yishyurwa umubare ungana n'ayo yatanze