Buri mwaka, abagize Umuryango wa Rotary mu Rwanda n'abafatanyabikorwa bawo, bakora urugendo rugamije ubukangurambaga bwo kurandura burundu indwara y’imbasa binyuze mu gukingiza abana bakivuka.

Ni muri gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’imbasa, uba buri tariki ya 24 Ukwakira.

Ni muri urwo rwego abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda bari gutegura urugendo ruzava kuri BK Arena berekeza mu ihuriro ry’imihanda kuri Kigali Convention Centre, bakangurira abantu kurandura iyi ndwara burundu bitabira gahunda yo kwikingiza.

Kuva mu 1993, u Rwanda ntiruragira umuntu n’umwe wanduye imbasa, mu gihe mu 2004 ari bwo rwahawe impamyabushobozi y'uko rudafite imbasa mu baturage barwo.

Gusa n'ubwo bimeze bityo, ibihugu bya Pakistan na Afghanistan biracyafite iyi ndwara, ku buryo byoroshye ko mu gihe ingamba zo kuyirinda zidakomeje, yakongera kugaruka no mu Rwanda nk’uko byagenze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka ibiri ishize.

Umuganga mu bitaro byigenga bya 'La Croix du Sud', umaze imyaka irenga 10 mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Polio Plus Rwanda, Marc. F. D'Haenen, yagaragaje ko hari ababyeyi batumva neza impamvu yo gukingiza abana.

Ati “Hashize igihe kinini mu Rwanda hatagaragara ubwandu bw’imbasa.
Turasaba ababyeyi gukomeza kwitabira gahunda ya RBC yo gukingiza abana bakivuka.”

“Ni igikorwa cyahagurukiwe n’imiryango mpuzamahanga, aho nka Rotary International, imaze gushyiramo arenga miliyari 2,4 Frw, mu radura iyi ndwara.”

Imbasa ni indwara iterwa na virusi ishobora gutera ubumuga budakira, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu, ndetse rimwe na rimwe igatera urupfu.

Agakoko gatera imbasa kari mu moko atatu, ari na yo mpamvu gufata inkingo ari ngombwa, ayo ni Wild Poliovirus Type 1 (WPV1), Wild Poliovirus Type 2 (WPV2) na Wild Poliovirus Type 3 (WPV3).

WPV1 ni yo isigaye mu bihugu bya Pakistan na Afganistan, ariko ititondewe ishobora kongera gukwirakwizwa mu bice bitandukanye by’Isi.

Ni muri urwo rwego Rotary International igira uruhare rukomeye mu rugamba rwo kurandura iyi ndwara, binyuze muri gahunda yayo ya Polio Plus, ifatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

Gufata inkingo cyangwa zigafatwa nabi, bishobora gutuma agakoko kongera kwirema ku buryo bushobora gutera uwayirwaye kuba ‘paralysie’.

Inzobere mu kubaga no kuvura indembe, wahoze ari Umuyobozi wa gahunda zo kurwanya virusi itera imbasa ku rwego rwa Rotary mu Rwanda, ubu akaba ari Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya Hepatite B na C ku rwego rwa Rotary mu Rwanda, Dr. Muderevu Alexis, yavuze ko uburyo bwiza bwo kurwanya imbasa ari ugukingiza abana bakivuka, kwita ku isuku no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe hagaragaye ibimenyetso byayo.

Ati “Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yo kurwanya imbasa yateye imbere cyane, ku buryo imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) yatangajwe mu 2026, yerekana ko abana bakingiwe imbasa bakivuka bari ku kigero cya 97%.”

Masterjerb Birungi Paul wabaye Guverineri wungirije w'Akarere ka Rotary 9150 mu 2017, akanaba Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga mu 2004, yashishikarije Abanyarwanda kwinjira muri Rotary bakamenya bakanafatanya na yo mu bikorwa ikora ku Isi.

Ibi bizatanga umusanzu ku iterambere ry'igihugu kuko ari umufatanyabikorwa wa leta, dore ko ari na yo yafatanyije na yo gushinga isomero rya Kigali Public Library riri ku Kacyiru.

Umuyobozi wa Polio Plus Rwanda, Marc. F. D'Haenen yavuze ko hari abantu batumva impamvu zo gukingiza abana
Dr. Muderevu Alex yavuze ko ababyeyi bakwiriye kwemera gukingiza abana kuko ari byo bizafasha mu kurandura imbasa