Indwara ya Peyronie iterwa n’inkovu zirema imbere mu gitsina cy’umugabo, zigatuma kigorama, kigabanuka mu burebure cyangwa kikababara igihe cyafashe umurego. Ishobora no gutuma umugabo adashobora gukora imibonano mpuzabitsina.

Bigereranywa ko abahura n’iyi ndwara bashobora kugera kuri umwe mu bagabo 10. Ahanini yibasira abafite hagati y’imyaka 40 na 70.

Kugeza ubu, abarembejwe n’iyi ndwara bavurwa babazwe. Icyakora, uburyo bushya bwatangijwe n’ibitaro bya Liverpool University Hospitals NHS Foundation Trust bushobora gutuma mu gihe cya vuba abayirwaye bavurwa bitabaye ngombwa ko babagwa.

Ubu buryo bushya bukoresha ‘acide hyaluronique’ iterwa mu gitsina. Iyi aside isanzwe iboneka mu mubiri, ikaba izwi cyane mu buvuzi bugamije kongera ubwiza, aho ikoreshwa mu kuzuza ibice by’umubiri. Mu kuvura iyi ndwara, iterwa mu nkovu ubwayo mu gihe cy’amezi agera kuri atatu.

Umurwayi aterwa inshinge ziri hagati ya esheshatu na 10, bitewe n’ubukomere bw’indwara. Buri rushinge rugura amapawundi y’u Bwongereza agera kuri 90 (arenga ibihumbi 174 Frw).

Ubushakashatsi bw’ibanze bugaragaza ko ubu buryo bushobora kugabanya kubyimbirwa, kugabanya kwirema kw’izo nkovu no kugorora igitsina, bigafasha abagabo kugumana ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina batabazwe.

Ubu buryo kandi buhendutse, ntibusaba ko umuntu abagwa basatuye hanini kandi bugira ingaruka nke.

Kubagwa byo bishobora gutuma igitsina kigabanuka mu burebure, bikarushaho kugora umugabo ufite ikibazo cyo gufata umurego, cyangwa isura y’igitsina nyuma yo kubagwa ntimunyure.

Abahanga bavuga ko bafite icyizere ko mu gihe cya vuba abagabo benshi bashobora guhabwa ubu buvuzi bubafasha kurusha ubwari busanzwe.

Marc Lucky, umuganga w’inzobere mu ndwara z’urwungano rw’inkari muri Liverpool University Hospitals NHS Foundation Trust, yagize ati “Indwara ya Peyronie yibasiye abagabo benshi cyane kurusha uko abantu benshi babitekereza, kandi ishobora gutera umuntu agahinda gakomeye.”

“Abagabo barababara ariko bakaryumaho kuko bagira isoni zo gushaka ubufasha. Igishimishije kuri ubu buvuzi ni uko bukoresha ikinyabutabire umubiri usanzwe wikorera. Ni uburyo bwo kuvura buhendutse kandi bufite ibyago bike. Kuri bamwe mu bagabo, bushobora guhindura ubuzima bwabo.”

Yavuze ko baramutse bashoboye kuvura iyi ndwara mbere y’uko inkovu zirema, bashobora kuyibuza kurushaho gukomera. Ati “Tugafasha umurwayi kugumana ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina kandi ntibibe ngombwa ko abagwa.”

Inkuru nziza ku bagabo bafite ibitsina byagondamye bitewe na ‘Peyronie’