Kuri ubu, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi z'umuriro bari guhabwa amahugurwa azabafasha gukoresha izo drones.

Ibi byatangajwe ku wa 6 Ugushyingo 2026, mu kiganiro Minisiteri y'Ibikorwaremezo yagiranye n'itangazamakuru, nyuma y'igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo gukumira inkongi mu nyubako zitandukanye.

Muri icyo gikorwa hasuwe isoko rya Inkundamahoro riherereye i Nyabugogo, inyubako yakorerwagamo ibikorwa byo gukora intebe mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, iherutse kwibasirwa n'inkongi, ndetse n'inyubako ikoreramo iduka ricuruza imodoka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu, yavuze ko inkongi 1.300 zabaye mu myaka itanu ishize zateje ibihombo bikomeye ku baturage no ku bukungu bw'igihugu.

Yasobanuye ko uko ikoreshwa ry'ingufu rigenda ryiyongera, cyane cyane gaz n'amashanyarazi, ari na ko ibyago byo guteza inkongi bishobora kwiyongera mu gihe ibikoresho bikoresha izo ngufu bidakoreshejwe neza.

Ati “Mu nyubako usanga abantu bakoresha za gaz ndetse n’ibikoresho by’amashanyarazi mu guteka aho usanga bikoreshwa bibangikanye kandi biba bikwiye gutandukanywa. Ibi biba bishobora kongera ibyago byo guteza inkongi.”

Col Bizimungu yavuze ko mu nyubako zimwe basanze ibikoresho bishobora gutuma inkongi ikwirakwira vuba bibikwa hamwe, hatitawe ku mabwiriza y'umutekano.

Ati “Hari aho twasanze ibikoresho by’ibyuma bibikwa bivanze n’iby’imbaho, amacupa y’amarangi, petelori, alchool n’ibindi. Ibi byose biri hamwe hakavuka inkongi byagorana kuyizimya.”

Yagaragaje ko biteye impungenge kuba hari aho ibyo bikoresho bibikwa hafi y'ahantu abantu bakorera cyangwa barara, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe habaye inkongi.

Inyubako zimwe nta buryo zifite bwo guhungisha abantu

Mu igenzura ryakozwe, hagaragaye ko hari inyubako zitagira inzira zihagije zo guhungishirizamo abantu mu gihe habaye inkongi, ndetse n'izidafite ibikoresho byorohereza abashinzwe kuzimya umuriro.

Mu isoko rya Inkundamahoro, urugero, hagaragaye ko imiyoboro yagenewe gutanga amazi yo kuzimya inkongi ndetse na bimwe mu bikoresho byabugenewe byo kuzimya umuriro bidakora.

Col Bizimungu yashimangiye ko inyubako zigomba kugira inzira zihagije zo guhungishirizamo abantu, ibikoresho bitahura inkongi n'ibyuma bitanga impuruza mu gihe habaye inkongi.

Yavuze ko Leta ikomeje gushyiraho ingamba zo gukumira inkongi, zirimo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza y'umutekano no kongera ubushobozi bw'inzego zishinzwe kuzimya umuriro.

Yaburiye abafite inyubako n'abazikoreramo ko kutubahiriza amabwiriza yo gukumira inkongi bishobora kuzatuma babiryozwa, mu gihe hagaragaye ko inkongi yatewe n'uburangare bwabo.

Ikoreshwa rya drones mu kuzimya inkongi ni imwe mu ngamba nshya Leta iri gutegura, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo guhangana n'inkongi zikomeje kwangiza ibikorwa by'abaturage.