Ni ku nshuro ya 18 INES Ruhengeri itanze impamyabumenyi, mu birori byabereye ku cyicaro cyayo mu Karere ka Musanze tariki 30 Ukwakira 2026.
INES Ruhengeri yibanda ku myigishirize igamije gutanga uburezi bufite ireme, guteza imbere ikoranabuhanga, gushyira imbere ubushakashatsi ku bibazo biriho no kubibonera ibisubizo birambye.
Umwe mu barangije amasomo mu bijyanye n’Imiyoborere, Patrick Hens, yavuze ko impamyabumenyi atari iyo gufasha umuntu gusaba akazi gusa, ahubwo ko ishobora no kumufasha kwihangira imirimo no kugeza ibitekerezo bye ku bandi.
Ati “Iyi mpamyabumenyi sinyibona gusa nk’amahirwe yo kujya gusaba akazi, ahubwo nyibona nk’amahirwe yo kwihangira imirimo no gusakaza ibitekerezo byanjye, kugira ngo nshobore kugera ku hazaza heza nifuriza.”
Hens ukomoka muri Liberia yavuze ko yageze mu Rwanda ku wa 11 Gashyantare 2024, ashimangira ko yabonye igihugu gifite umutekano n’amahirwe yo guhura no gukorana n’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n'Umuyobozi w'Ikirenga wa INES Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Vincent, yavuze ko iyi kaminuza ifite ubushobozi bwo gutegura umunyeshuri uzavamo umunyamwuga ushoboye kandi ubereye isoko ry'umurimo.
Ati “Kubera ubwitange n’umurava by’abagira uruhare mu myigire y’abanyeshuri, tugeze ku rwego rwiza ariko twoye kwirara. Iki ni cyo gihe cyo kongera imbaraga kugira ngo turusheho kunoza no gutera intambwe tujya mbere, dushingiye ku byagezweho.”
Yibukije abahaqe impamyabumenyi kuzarangwa n'indangagaciro batojwe zo kugira ikinyabupfura no gukunda umurimo unoze.
Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya, yashimye abarangije kwiga, abibutsa ko urugendo ari bwo rutangiye, ndetse ko bakwiye kubyaza umusaruro ubumenyi bakuye muri iyi kaminuza, bihangira imirimo ndetse bakagira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.
Ati “INES Ruhengeri igenda ikura, kandi n’umubare w’abanyeshuri ugenda wiyongera byose bijyana n’ireme ry’uburezi, bose tubatoza guhanga akazi, n’abatagahanze ibigo bagiyemo batanga umusaruro.”
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu Nama y'Igihugu y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Olivier Habimana, yagaragaje ko abasoje amasomo bagomba gufasha igihugu kugera ku ntego cyiyemeje yo guhanga imirimo mishya.
Ati “Aba banyeshuri basoje amasomo yabo ni bamwe mu bagomba gufasha Leta kugera ku ntego yiyemeje yo kuba mu 2029 u Rwanda ruzaba rumaze guhanga imirimo mishya irenga miliyoni, bagomba gutangira kwihangira imirimo ndetse bakazafasha igihugu kuyihangira abandi.”
Dr. Habimana agaragaza ko igihugu kigifite ikibazo ku mubare w'abize kaminuza uri ku 9%, ashimira INES Ruhengeri umusanzu iri gutanga kugira ngo uyu mubare uzamuke.
Kugeza ubu INES Ruhengeri ifite abanyeshuri basaga 8000 barimo 1600 baturuka mu bihugu 25 by’amahanga. INES Ruhengeri itanga amasomo muri porogaramu 29 z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’izindi 15 z’icyiciro cya gatatu.













Amafoto: Isaac Munyemana





Ibitekerezo 0