Iyi ndege yari igiye gukora urugendo BA75, irimo abagenzi 215. Ipine ryayo ry’imbere ryarenze inzira, rijya mu gice kirimo ibyatsi, rihera mu cyondo.

Abashinzwe ubutabazi batabajwe, urugendo rw’iyo ndege rurasubikwa. Yari iteganyijwe guhaguruka ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, saa yine n’iminota 40 za mu gitondo ku isaha y’i Londres.

Urugendo rwayo rwagombaga kumara amasaha atandatu n’iminota 45. Ababonye ibyabaye bavuze ko yari yuzuye abagenzi kandi byose byari byateguwe kugira ngo ihaguruke.

Umuvugizi wa British Airways yasabye imbabazi abagenzi kubera kubangamirwa n’ihagarikwa ry’urugendo rwabo.

Ati “Turasaba cyane imbabazi abakiliya bacu ku ihungabana ry’urugendo rwabo. Amakipe yacu arakora kugira ngo bashobore gukomeza urugendo vuba bishoboka, kandi aravugana na bo kugira ngo ibintu bikemuke.”

Umuvugizi w’Ikibuga cy’Indege cya Heathrow yavuze ko barimo gufasha iyo ndege gusubira aho iparika, nyuma yo kuva mu nzira yari irimo muri icyo gitondo.

Yagize ati “Nta muntu wakomeretse kandi turimo gufasha sosiyete y’indege bireba. Nta ngaruka byagize ku yindi mikorere y’ikibuga.”

Amafoto yagaragaje abagenzi basohoka muri iyo ndege yari iteganyijwe guhaguruka muri icyo gitondo.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ibihumbi by’abagenzi bajya cyangwa bava ku bibuga by’indege byo mu Bwongereza bahuye n’ihungabana ry’ingendo, ubwo muri Amerika hafatwaga icyemezo kidasanzwe cyo guhagarika ihaguruka ry’indege mu gihugu hose.

Urwego rwa Amerika rushinzwe iby’indege za gisivili, FAA, rwavuze ko byatewe n’ibihe bidasanzwe n’impamvu z’umutekano. Icyo cyemezo cyakuweho nyuma y’amasaha menshi ku wa Gatanu, hakurikiye ikibazo gikomeye cy’itumanaho.

Muri iryo joro, indi ndege ya British Airways yasubiye i Heathrow ahagana saa tanu z’ijoro kubera ikibazo cy’ubuvuzi cyavutse mu kirere. Nubwo bitari bifitanye isano n’ikibazo cy’igenzura ry’ingendo muri Amerika, ntiyashoboye kongera guhaguruka. Yari irimo abagenzi n’abakozi 171.

Indege yagheze mu cyondo bituma urugendo rusubikwa