Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, igira ingaruka ku bibuga by’indege bya Bruxelles-Zaventem na Charleroi, aho ingendo zose zahagaritswe.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bruxelles cyatangaje ko nta ndege yemerewe kugihagurukaho cyangwa kukigwaho kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro, ku isaha yo mu Bubiligi.

Abagenzi barenga ibihumbi 50 bagizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’izi ngendo, mu gihe hari impungenge ko abandi bazahura n’ibibazo nk’ibyo ku wa Kabiri.

Uretse ingendo zo mu kirere, imyigaragambyo yahungabanyije serivisi za gari ya moshi, izindi modoka zitwara abagenzi, amashuri n’ibindi bikorwa rusange.

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Bart De Wever, akomeje kugorwa no kumvikana n’amashyaka bafatanyije kuyobora igihugu ku ngengo y’imari igamije kugabanya amafaranga Leta ikoresha.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo, De Wever yari yatanze ubwegure, ariko Umwami Philippe yanga kubwemera, amuha ikindi gihe cyo gukomeza ibiganiro.

Amashyirahamwe y’abakozi avuga ko kugabanya amafaranga agenerwa ubuvuzi, pansiyo n’ubwiteganyirize bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakozi rya FGTB, Bert Engelaar, yasabye Guverinoma kongera imisoro ku bakire no gukuraho icyuho gituma bamwe batishyura imisoro uko bikwiye, aho kugabanya amafaranga agenerwa serivisi z’ingenzi.

Ishyaka rya Vooruit, riri mu mashyaka atanu agize Guverinoma, na ryo rishyigikiye kongera imisoro ku bakire aho kugabanya amafaranga agenerwa ubuvuzi na pansiyo.