Ubuhamya bwabo babutanze ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2026, ubwo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro.
Mudageranwa Alex na Niyonsaba ni umuryango ufite abana umunani kuri ubu bakaba bamaze imyaka ibiri bavuye mu makimbirane aho babana neza nyuma yo kumara imyaka 25 muri yo.
Amakimbirane yatumye bava ku kuba umuryango wishoboye ahubwo bakaba umuryango ufashwa na Leta.
Mudaheranwa yavuze ko yashatse umugore yifitemo imyumvire y’uko umugore we atagomba kumenya amafaranga yinjije, ibyo atunze byose n’andi mabanga ye.
Yavuze ko ibi byatumaga n’igitoki bejeje ajya kukigurisha atamubwiye, imitungo yaguze ku ruhande ntayimwereke kuko yumvaga abagore atari abo kwizerwa.
Ibi byatumye urugo rwabo rusubira inyuma agereranyije n’iterambere yari afite akiri umusore, ibintu byose bitangira gushira, abana barabirukana mu mashuri byose abiterwa no kwiharira inshingano ndetse no kwima ijambo umugore we.
Niyonsaba Florence yavuze ko intebe bari bafite zashaje bananirwa kugura izindi kugeza ubwo iyo yabonaga umushyitsi byamuteraga ipfunwe ryo kumwicaza hanze. Yavuze ko bageze aho Leta ibashyira mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kubera gutindahara.
Niyonsaba yavuze ko babifashijwemo na Leta yazanye umufatanyabikorwa abafasha kubona amahugurwa yatumye bahinduka.
Kugira ngo ageze umugabo we ku Murenge yamubeshye ko urugo rwabo rwatoranyijwe mu ngo zibanye neza bituma abasha kugera ku Murenge, agezeyo batangira kubigisha kugera aho umugabo yemeye guhinduka mu buryo bugaragara.
Ati “Mbere abana ni njye wagendaga nguza mu bantu nkabishyurira ariko aho dutangiye kubana neza ubu bari mu mashuri meza n’umukobwa wacu w’imfura agiye kurangiza kaminuza, abandi na bo biga mu mashuri yisumbuye amashuri ajya gutangira Se yampaye amafaranga y’ishuri nayishyuye, ntabwo bakirukanwa nka kera.’’
Mudaheranwa yavuze ko ibanga yasanze mu kubaka urugo rwiza ari ukubanza guha ijambo uwo mwashakanye, akagira uruhare mu bikorwa byose kandi hakabaho kuganira. Yavuze ko iyo ufashe uwo mwashakanye ukamugira inshuti yawe ya mbere ibindi byose bigenda byikora.
Ati “Bagabo cyane cyane abo mu cyaro ni mwige gushyira abagore mu myanya ifata ibyemezo mu ngo zanyu, akenshi abagore bafite ibitekerezo kandi bazi ingo zacu kuturusha. Iyo utamuhaye ijambo ngo niba ari inka ugiye kugurisha na we abitangeho icyemezo cyangwa se niba hari ikintu kindi ushaka gukora ngo ureke aguhe inama nta kintu wageraho.’’
Niyonsaba yavuze ko nyuma y’uko umugabo we ahindutse kuri ubu inzu yabo bayivuguruye bayubaka neza, bashyiramo intebe nziza ku buryo abashyitsi basigaye babona aho bicara yavuze ko n’iterambere ry’urugo rwabo riri kwihuta kubera gushyira hamwe.
Depite Mukarugwiza Judith yashimiye uyu muryango ku buhamya bwiza wagejeje ku bandi, yavuze ko abagore bakwiye koroherezwa mu kubona amakuru n’amahirwe atandukanye ahari kugira ngo bafashe imiryango yabo gukomeza kwiteza imbere.




Ibitekerezo 0