Isesengura ryakozwe hashingiwe ku makuru y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 16 Kanama 2024, rigaragaza abagize Guverinoma yashyizweho mu ntangiriro ya manda ya kane, n’urutonde rw’abayigize kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2026, ryerekana ko 43,3% by’abari bayigize batakiyibarizwamo.

Muri abo bayobozi 13 batakiri mu nshingano harimo Abaminisitiri icyenda n’Abanyamabanga ba Leta bane, mu gihe Abaminisitiri 12 n’Abanyamabanga ba Leta batanu bakiri mu nshingano bahawe muri Kanama 2024.

Iyi mibare ntirimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari usanzwe ayobora Guverinoma kuva mu 2017, akaba yarakomeje izo nshingano no mu ntangiriro ya manda ya kane, mbere yo gusimburwa na Dr Justin Nsengiyumva muri Nyakanga 2025.

Iyo Minisitiri w’Intebe na we abariwe mu bayobozi batangiye manda ya kane, umubare w’abatakiri muri Guverinoma ugera kuri 14 muri 31, bangana na 45,2%.

Impinduka muri Guverinoma zatangiye gukorwa muri Nzeri 2024, ukwezi kumwe gusa nyuma y’ishyirwaho ryayo, zikomeza mu bihe bitandukanye kugeza mu Ukwakira 2026.

Mu bayivuyemo harimo abahawe inshingano zo kuyobora ibigo bya Leta, abagiye mu Nteko Ishinga Amategeko, abahawe imirimo mu bubanyi n’amahanga n’abagiye gukorera imiryango mpuzamahanga.

Gaspard Twagirayezu mu ba mbere basimbuwe

Gaspard Twagirayezu, wari Minisitiri w’Uburezi, ni umwe mu bayobozi ba mbere basimbuwe nyuma y’ishyirwaho rya Guverinoma yo muri Kanama 2024.

Ku wa 11 Nzeri 2024, Perezida Kagame yashyizeho Joseph Nsengimana ngo amusimbure, mu gihe Twagirayezu yahawe inshingano zo kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Isanzure, Rwanda Space Agency.

Izo mpinduka zabaye nyuma y’iminsi 26 gusa Guverinoma nshya ishyizweho.

Twagirayezu yari yaragizwe Minisitiri w’Uburezi muri Nzeri 2023, nyuma yo kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye.

Nyuma yo guhabwa inshingano muri Rwanda Space Agency, yakomeje ibikorwa bijyanye n’iterambere ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu by’isanzure.

Muri Nzeri 2025, yatorewe kuba Visi Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ibijyanye n’Isanzure, International Astronautical Federation.

Gaspard Twagirayezu, wari Minisitiri w’Uburezi, ni umwe mu bayobozi ba mbere basimbuwe nyuma y’ishyirwaho rya Guverinoma yo muri Kanama 2024

Musabyimana na Musafiri basimbuwe mu Ukwakira 2024

Ku wa 18 Ukwakira 2024, Perezida Kagame yakoze izindi mpinduka muri Guverinoma, zasize Jean Claude Musabyimana wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Dr Ildephonse Musafiri wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi basimbuwe.

Musabyimana yasimbuwe na Dr Patrice Mugenzi, wari usanzwe ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA.

Musabyimana yari yaragizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Ugushyingo 2022, akomeza izo nshingano no mu ntangiriro ya manda ya kane ya Perezida Kagame.

Nyuma y’amezi abiri asimbuwe, ku wa 20 Ukuboza 2024, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, asimbuye Charles Munyaneza.

Musafiri we yasimbuwe na Dr Mark Cyubahiro Bagabe, wari usanzwe ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB.

Musafiri yari yaragizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Werurwe 2023, avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.

Nyuma yo kuva muri Guverinoma, yakomeje kugira uruhare mu bikorwa bijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa ku rwego mpuzamahanga.

Yahawe inshingano zo kuba Umujyanama Wihariye w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AUDA-NEPAD, mu bijyanye n’ubuhinzi n’ibiribwa.

Nyirishema na Tusabe basimbuwe mu Ukuboza 2024

Ku wa 20 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yongeye gukora impinduka muri Guverinoma, zirimo izasize Richard Nyirishema avuye ku mwanya wa Minisitiri wa Siporo, asimburwa na Nelly Mukazayire.

Nyirishema yari amaze amezi ane gusa muri izo nshingano.

Icyakora, ntiyavuye mu buyobozi bw'inzego za Leta, kuko yahise agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, Rwanda Water Resources Board.

Muri izo mpinduka kandi, Richard Tusabe yasimbuwe na Godfrey Kabera ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Tusabe yari amaze hafi imyaka itanu muri izo nshingano, nyuma yo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB, ndetse na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

Nyuma yo kuva muri Guverinoma, yakomereje imirimo mu bijyanye n’imicungire y’imari n’imisoro.

Ku wa 27 Mata 2026, yatangiye gukorera AFRITAC East, ikigo cy’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, gitanga ubufasha mu bya tekiniki mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho yabaye umujyanama mu bijyanye n’imicungire y’imisoro.

Nyakanga 2025: Ngirente yarasimbuwe

Imwe mu mpinduka zikomeye muri manda ya kane ya Perezida Kagame yabaye ku wa 23 Nyakanga 2025, ubwo Dr Justin Nsengiyumva yagirwaga Minisitiri w’Intebe, asimbuye Dr Edouard Ngirente.

Ngirente yari amaze hafi imyaka umunani muri izo nshingano, kuko yari yarazihawe ku wa 30 Kanama 2017.

Mu muhango wo kurahiza Minisitiri w’Intebe mushya n’abandi bayobozi wabaye ku wa 25 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yashimiye Ngirente ku mirimo yakoze mu gihe yari amaze ayobora Guverinoma.

Nyuma y’umunsi umwe hashyizweho Nsengiyumva nka Minisitiri w’Intebe, ku wa 24 Nyakanga 2025, hatangajwe abagize Guverinoma nshya.

Muri izo mpinduka, Dr Valentine Uwamariya yasimbuwe na Dr Bernadette Arakwiye ku mwanya wa Minisitiri w’Ibidukikije.

Dr. Uwamariya yari yarahawe iyo Minisiteri muri Kamena 2024, nyuma yo kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi.

Mu Ukwakira 2025, yagizwe Umusenateri, mbere y’uko mu Ukwakira 2026 ahabwa inshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suede.

Muri izo mpinduka zo muri Nyakanga 2025, Eric Rwigamba, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, na we ntiyagarutse muri Guverinoma nshya. Yasimbuwe na Dr Telesphore Ndabamenye, wari usanzwe ayobora RAB.

Rwigamba yari yaragizwe Umunyamabanga wa Leta muri Kanama 2023, akomeza izo nshingano no mu ntangiriro ya manda ya kane.

Mu itangazo ryagaragaje abagize Guverinoma nshya, nta zindi nshingano Rwigamba yahawe.

Undi wasimbuwe ni Olivier Kabera, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Kabera yari yarahawe uwo mwanya muri Kamena 2024, asimbuye Eng. Patricie Uwase, mbere yo kongera kugirirwa icyizere muri Kanama uwo mwaka.

Muri Nyakanga 2025, yasimbuwe na Jean de Dieu Uwihanganye, wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.

Kabera ntiyagaragaye mu bayobozi bahawe izindi nshingano mu itangazo ryasohotse icyo gihe, kandi nta mpamvu yihariye yatangajwe yatumye asimburwa.

Gen (Rtd) James Kabarebe yahinduriwe inshingano

Ku wa 1 Ukuboza 2025, Perezida Kagame yakoze impinduka muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Gen (Rtd) James Kabarebe, wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, yasimbuwe na Dr Usta Kaitesi, wari usanzwe ari Umusenateri.

Kabarebe yari yarahawe izo nshingano muri Nzeri 2023, akomeza kuzikora no mu ntangiriro ya manda ya kane.

Nyuma yo kuva muri Guverinoma, yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Ingabo n’Umutekano.

Ibi byatumye ava mu mwanya w'Umunyamabanga wa Leta, ariko akomeza kugira inshingano mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Gen (Rtd) James Kabarebe, wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, yasimbuwe na Dr Usta Kaitesi, wari usanzwe ari Umusenateri

Gasore, Sebahizi na Nkulikiyinka basimbuwe muri Kamena 2026

Ku wa 10 Kamena 2026, Perezida Kagame yongeye gukora impinduka muri Guverinoma, zasize abandi Baminisitiri batatu bari baratangiranye na manda ya kane basimbuwe.

Muri abo harimo Dr Jimmy Gasore, wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo kuva muri Nzeri 2023.

Gasore yasimbuwe na Damien Murwanashyaka, usanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubwubatsi no gucunga imishinga y’ibikorwaremezo.

Nyuma yo gusimburwa, nta zindi nshingano Gasore yahise ahabwa.

Undi wasimbuwe ni Prudence Sebahizi, wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva muri Kanama 2024.

Sebahizi yasimbuwe na Antoine Marie Kajangwe, wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri.

Muri izo mpinduka kandi, Christine Nkulikiyinka yasimbuwe na Judith Uwizeye ku mwanya wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Judith Uwizeye ni we uheruka kuva muri Guverinoma

Mu bari bagize Guverinoma yashyizweho muri Kanama 2024, Judith Uwizeye ni we uheruka kuyivamo.

Uwizeye yatangiye manda ya kane ari Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika, aza guhindurirwa inshingano muri Kamena 2026, agirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Ku wa 27 Ukwakira 2026, Perezida Kagame yamusimbuje Uwacu Julienne, wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

Uwizeye ntiyavuye mu buyobozi bw’igihugu, kuko yagizwe Umusenateri.

Ku wa 2 Ugushyingo 2026, yahererekanyije inshingano na Uwacu Julienne muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Ibi bivuze ko kuva manda ya kane ya Perezida Kagame yatangira, Uwizeye amaze guhabwa inshingano eshatu zitandukanye, zirimo kuba Minisitiri mu Biro bya Perezida, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse n’Umusenateri.

Judith Uwizeye yagizwe Umusenateri

Abaminisitiri 12 bakiri mu myanya bahawe muri Kanama 2024

Nubwo habaye impinduka zitandukanye, Abaminisitiri 12 muri 21 bari bagize Guverinoma yashyizweho muri Kanama 2024 baracyari mu myanya bari barahawe.

Abo ni Inès Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe; Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi; Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane; Dr Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta; na Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo.

Harimo kandi Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango; Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu; Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo; na Dr Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Abandi ni Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima; Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi; na Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.

Mu Banyamabanga ba Leta icyenda bari barashyizweho muri Kanama 2024, batanu ni bo bagifite inshingano bari barahawe.

Abo ni Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta; Marie-Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; na Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Harimo kandi Dr Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, na Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi.

Aba bayobozi 17 ni bo bagize 56,7% by’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bari barashyizweho mu ntangiriro ya manda ya kane ya Perezida Kagame.

Ni iki cyatumye aba bayobozi basimburwa?

Nubwo bamwe mu basimbuwe bahawe izindi nshingano, mu matangazo menshi yagaragaje impinduka muri Guverinoma ntihigeze hatangazwa impamvu zihariye zatumye buri muyobozi asimburwa.

Ni yo mpamvu utavuga ko bose basimbuwe kubera imikorere mibi cyangwa amakosa bakoze, kuko nta bimenyetso byatangajwe byemeza ibyo kuri buri wese.

Mu muhango wo kurahiza Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi wabaye ku wa 25 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yagarutse ku mpinduka mu nzego z’ubuyobozi, agaragaza ko kuva mu nshingano cyangwa guhindurirwa imirimo bitavuze ko umuntu aba atagishoboye gukorera igihugu.

Yashimangiye ko abayobozi bagomba gukomeza kwita ku nshingano zabo, bagashyira imbere inyungu z’abaturage kandi bagaharanira ko ibyo bakora bitanga umusaruro.

Minisiteri eshatu zayobowe n'abamisitiri batatu mu myaka ibiri

Kuva manda ya kane yatangira, hari Minisiteri zakomeje kuyoborwa n’abari bazishinzwe muri Kanama 2024, mu gihe izindi zimaze guhindurirwa abayobozi inshuro zirenga imwe.

Urugero ni Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangiranye na Jean Claude Musabyimana, asimburwa na Patrice Mugenzi mu Ukwakira 2024, na we aza gusimburwa na Dominique Habimana muri Nyakanga 2025.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangiranye na Dr Ildephonse Musafiri, asimburwa na Dr Mark Cyubahiro Bagabe, na we aza gusimburwa na Dr Telesphore Ndabamenye mu Ukuboza 2025.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yo yatangiranye na Christine Nkulikiyinka, asimburwa na Judith Uwizeye muri Kamena 2026, mbere y’uko Uwacu Julienne ahabwa izo nshingano mu Ukwakira uwo mwaka.