Abakunzi be bari bamaze iminsi bategereje iki gitaramo, ariko mu buryo butunguranye yashyize hanze ingengabihe nshya y’ibitaramo bye itakigaragaramo.
Amakuru IGIHE yamenye binyuze mu bari kumufasha gutegura uru ruzinduko, ahamya ko igitaramo cya Element cyagombaga kubera muri Austin cyimuriwe mu mwaka utaha kugira ngo hategurwa neza ibyo mu yindi mijyi.
Igitaramo yagombaga gukorera mu Mujyi wa Ohio ku wa 14 Ugushyingo 2026 cyimuriwe ku wa 21 Ugushyingo 2026, mu gihe icyagombaga kubera muri Louisville ku wa 28 Ugushyingo 2026 cyashyizwe ku wa 27 Ugushyingo 2026.
Uretse impinduka mu matariki, hiyongereyeho n’ikindi gitaramo kizabera mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado ku wa 5 Ukuboza 2026, kitari mu byari biteganyijwe mbere.
Ibitaramo bizabera muri Arizona ku wa 28 Ugushyingo 2026 no mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ku wa 2 Mutarama 2027 byo nta mpinduka zabayemo.








Ibitekerezo 0