Yabigarutseho ku wa 27 Ukwakira 2026, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, atanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu ngendo rusange Abadepite bakoreye hirya no hino mu Gihugu, basura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Depite Mukabunani Christine yagaragaje ko ibura ry’amata rikomeje guhangayikisha abaturage, kuko ritakigarukira ku biciro biri hejuru, ahubwo n’uwiteguye kuyagura ahenze ashobora kuyabura.
Ati “Twavugaga ngo amata arahenze ariko noneho n’ahenze nta n’ahari. Nagira ngo numve icyo twabwira Abanyarwanda kuko ni ibintu bidasanzwe aho umuntu yifuza n’amata amuhenze akayabura.”
Iki kibazo cyanagarutsweho n’abandi Badepite bagaragaje ko amata yabuze ku isoko.
Muri Simba Supermarket, agashashi kamwe k’amata kagura 800 Frw, ariko umuguzi akemererwa kugura udushashi tune gusa.
Minisitiri Dr Ndabamenye yasobanuye ko izuba ryamaze amezi arenga ane ryatumye ubwatsi buba buke, bigira ingaruka ku mukamo.
Yagaragaje ko amasomo yavuye muri icyo kibazo yatumye hategurwa ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi, butangirira mu turere twa Nyagatare na Gatsibo muri uku kwezi k’Ukwakira. Harimo kandi ibikorwa byo kugeza amazi ku matungo no gutunganya ibikorwaremezo, nubwo hakenewe kongerwa ibikorwa.
Yavuze ko ubwo bukangurambaga buzajyana no gushishikariza aborozi kubika ubwatsi, kugira ngo bazabugaburire amatungo mu gihe bwabaye buke.
Ati “Ubwo bukangurambaga rero bwo gutera ubwatsi no kugira icyo babika bijye no mu muco wacu birimo kugira ngo twigishe abaturage, amata ikiba cyabiteye ni uko ubwatsi bwabaye buke ariko ntabwo twifuza ko byakomeza gutyo. Ubwo bukangurambaga ni cyo buzaba bugamije kugira ngo tubijyanane n’iki gihembwe cy’ihinga, imvura yabonetse tuzanakomeze tubikore noneho tujye no muri rya koranabuhanga ryo kububika. Hari aho bikorwa ariko twifuza ko byaba byinshi bikiyongera.”
Mu 2025 u Rwanda rwabonye umukamo wa litiro 1.152.514.000 z’amata uvuye kuri litiro 1.092.430.000 mu 2024.

Ibiciro by’ibiribwa ku isoko bizamuka buri munsi …
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) giherutse gutangaza ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 15,7% muri Kanama 2026, ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2025.
Ubu ikilo cy’ibirayi bimwe bihendutse kigura hagati ya 900 Frw na 1300 Frw mu gihe igitoki cyageze hejuru ya 700 Frw ku kilo.
Depite Bitunguramye Diogene ati “Igiciro cy’amata n’ibiribwa cyazamutse, n’izuba ryavuye ni izihe ngamba zihari kugira ngo tutazahura n’ikibazo cy’ibiribwa muri Mutarama na Gashyantare?”
Minisitiri Dr. Ndabamenye yemeye ko ibiciro byazamutse, agaragaza ko hari aho imihindagurikire y’ibihe yatumye abahinzi batabona umusaruro bari biteze.
Yasobanuye ko mu gihembwe cy’ihinga hakajijwe ubukangurambaga bwo gutegura ubutaka no kongera umusaruro kuri hegitari, hifashishijwe ahantu h’intangarugero abahinzi bashobora kwigiraho.
Ati “Ibiciro by’ibiribwa biriyongera ni byo, hari ibintu byinshi nk’uko mwagiye mubibona hari imihindagurikire y’ibihe yagiye ituma umusaruro abantu bari biteze batawubona muti hari gukorwa iki? Muri iki gihembwe cy’ihinga hakozwe ubukangurambaga buhagije kuko buriya icyiza ni ukweza. Ubukangurambaga buhagije kugira ngo abaturage bategure ubutaka ndetse tujya no muri ya gahunda yo kuzamura umusaruro kuri hegitari kugira ngo turebe site z’intangarugero abaturage bazagenda bigiraho niba wezaga toni eshatu ukaba wakweza enye cyangwa eshanu.”
Yagaragaje ko hari aho ubwo buryo bwatanze umusaruro, bityo muri iki gihembwe bukaba bwarashyizwemo imbaraga.
Ati “Dufite ingero z’aho byakoze ni yo mpamvu muri iki gihembwe twabishyizemo imbaraga, ngira ngo imvura yaratinze mwagiye mubibona, ni El Nino ariko ku bijyanye no kwitegura abaturage bariteguye.”
Dr Ndabamenye yavuze ko mu Karere ka Nyagatare ibyanya byuhirwa byahinzwe neza, ndetse ibigori bikaba bigeze kure. Yagaragaje ko umusaruro uzabivamo ushobora gufasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko.






Ibitekerezo 0