Imibare itangwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2026 honyine, mu Rwanda hinjiye ibinyabiziga bifite amapine ane kuzamura bikoresha amashanyarazi bigera ku 3.839.
Uyu mubare uri hejuru y’izari zinjiye mu myaka itandatu yabanje yose hamwe, kuko kuva mu 2020 kugeza mu 2025 hari hinjiye imodoka 1.916 gusa. Ibi byatumye igiteranyo cy’imodoka zikoresha amashanyarazi ziri mu gihugu ubu kigera ku 5.725, hatabariwemo moto zikoresha ubu buryo zimaze kurenga ibihumbi 60.
Isesengura ry’iyi mibare y’imyaka irindwi ishize ryerekana uburyo Abanyarwanda n’abashoramari barushijeho kwitabira kugura no kwinjiza izi modoka muri uyu mwaka. Kuko mu 2020 hinjiye imodoka 30 gusa, mu 2021 hinjira 63, mu 2022 zigera kuri 214, mu 2023 hinjira 258, mu 2024 zigera kuri 404, mu gihe mu 2025 hari hinjiye 947.
Umuyobozi ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Byiringiro Alfred, yabwiye RBA ko uku kwiyongera gushingiye ku kuba abaturage n’abashoramari bamaze gusobanukirwa inyungu zo gukoresha ibi binyabiziga haba mu kurengera ibidukikije ndetse no ku bukungu bw’igihugu n’ubwabo ku giti cyabo.
Ati “Impamvu ni uko harimo inyungu nyinshi zirimo kuba zitangiza ikirere, hari ukuba zigabanya igitutu cyangwa se ibikomoka kuri peteroli buriya byose tubivana hanze, kandi kugira ngo bihagere turabitumiza. Iyo uzanye imodoka cyangwa se ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bigabanya icyo gitutu ku bukungu.”
Byiringiro yakomeje agaragaza ko n’abatunze izi modoka babibonamo inyungu zifatika mu bijyanye n’ikiguzi cy’ingendo za buri munsi.
Ati “Hari inyungu nyinshi kuko n’abazikoresha ibyo babitangaho ntabwo ari byinshi ugereranyije n’ayandi mafaranga batanga ku zindi modoka.”
Uretse izi nyungu, uku gutumbagira kw’imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda kunashingiye kuri politiki ya Leta yo gukuraho imisoro irimo iy’ibyinjira mu gihugu (import duty) n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT) kuri ibi binyabiziga, ndetse no kwagura ibikorwaremezo byo kongera umuriro (charging stations) hirya no hino mu gihugu.







Ibitekerezo 0