Yabigarutseho ku wa 27 Ukwakira 2026, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, atanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu ngendo rusange Abadepite bakoreye hirya no hino mu Gihugu, basura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Dr Ndabamenye yagaragaje ko hari ubuso burimo gukorerwa inyigo binyuze mu mushinga wa CDAT, bukaziyongera mu myaka iri imbere.

Ati “Umushinga wa CDAT ubu ufite ubuso bungana na hegitari ibihumbi 10 burangiza inyigo ndetse bukazagera ku bihumbi 14 mu 2029. Hari indi mishinga na yo duterwamo inkunga n’ibihugu by’inshuti.”

Yavuze ko indi mishinga izafasha kuhira mu turere twa Kayonza na Gisagara, ku buso bwa hegitari 6800 na hegitari 2600.

Ati “Hari umushinga uzuhira ku buso bugera kuri hegitari 6800 muri kariya karere gakunda kubamo imvura nkeya muri Kayonza, hari umushinga twatangije mu minsi ishize uzafasha kuhira mu karere ka Gisagara ku buso bugera kuri hegitari 2600.”

Mu Karere ka Gatsibo na ho hateganyijwe umushinga uzafasha kuhira ku buso bugera kuri hegitari 800, ukazagera no ku butaka bwo ku misozi.

Ati “Hari n’umushinga ukora mu Karere ka Gatsibo na wo uzakora kuri hegitari zigera kuri 800 ndetse ugakora n’imusozi.”

Minisitiri Dr. Ndabamenye yasobanuye ko kwagura ubuso bwuhirwa bijyana no gushaka ubushobozi bwo gutunganya ibishanga, ndetse no gutegura inyigo zifasha kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga.

Ati “Ingero ni nyinshi z’imishinga ihari yo kugira ngo twihutishe buriya buso ariko hari uburyo nanone mu buryo burambye bwo gukomeza gushaka ubushobozi bwo gutunganya ibishanga ariko mu buryo burambye harimo gutegura inyigo z’ibishanga kugira ngo bijye byihuta mu kubishyira mu bikorwa.”

Yagaragaje kandi ko hatangiye gushakwa ubushobozi bwo kuhira mu Cyanya cya Muvumba, aho hateganyijwe hegitari zigera ku bihumbi 10, ibikorwa bikazahera kuri hegitari 3000.

Mu mishinga yagaragaje harimo uwa Nyabarongo II, usanzwe uhuriweho n’inzego zitandukanye zirimo gutanga amazi meza no gutanga amashanyarazi, ukazafasha kuhira kuri hegitari 6500.

Ati “Icyanya cya Muvumba na cyo cyatangiye gushakirwa ubushobozi, hazaba huhirwa hegitari zigera mu bihumbi 10, tukazatangirira kuri hegitari 3000 dukorana n’abafatanyabikorwa nka Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, hari umushinga wa Nyabarongo II na wo uzakora kuri hegitari 6500 mu gice cya mbere, dukoranaho na Banki y’Isi, hari n’undi mushinga wa Mugesera na wo uri gushakirwa ingengo y’imari na Gabiro II na wo tuzakorana na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere kugira ngo twongere ubuso.”

Dr Ndabamenye yagaragaje ko iyo mishinga izagira uruhare mu kongera ubuso bwuhirwa, igafasha kugera ku ntego Igihugu cyihaye.

Ati “Iyo ubirebye rero iriya mishinga yose ishobora kugeza mu buso burenga hegitari ibihumbi 50 ibi bikaba byadufasha kugera kuri ya ntego twihaye.”

Biteganyijwe ko mu 2029 ubuso bwuhirwa mu Rwanda buzagera kuri hegitari ibihumbi 132, buvuye kuri hegitari ibihumbi 71 zuhirwaga mu 2024.

Imishinga yo kuhira yitezweho guteza imbere ubuhinzi bw'u Rwanda no kwihaza mu biribwa