Ibi byatangajwe kuwa 20 Ukwakira, ubwo umuryango washinzwe n’urubyiruko, Our Past Initiative washyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye n’undi mushinga washinzwe n’urubyiruko ukora ibikoresho byo mu mbaho, Wood and Wonders aho bazafatanya mu bikorwa byo gutanga ibikoresho byo munzu ku yindi miryango itishoboye mu gihugu. 

Ni amazeserano y’imyaka ibiri azatuma Wood and Wonders ibasha gutera inkunga y’ibikoresho bikoze mu mbaho nk’intebe,ameza, utubati, ibitanda n’ibindi. 

Ibi bikoresho bizatangwa nk’umusaznu izunganira ibikorwa bya Our Past Initiative  byo kubakira abatishoboye inzu. 

Umuyobozi wa Our Past Initiative, Intwali Christian yavuze ko ubu bufatanye bugiye kubafasha gukomeza gutanga umusanzu ufatika mu gufasha imiryango itishoboye, cyane cyane iy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko mu bikorwa byabo bajyaga bagorwa no kubona ibikoresho byo mu nzu byo guha abatishoboye kubera ko babiguraga bibahenze, rimwe na rimwe bakagura ibidafite ubuziranenge bwuzuye. 

Yagize ati “ Turashaka gutanga umusanzu ufatika muri sosiyete. Dusanzwe twubaka tukanavugurura inzu z’abatishoboye ariko tukagira ikibazo cyo kubona ibikoresho byo gushyira muri izo nzu. Ubu twamaze kubona umufatanyabikorwa uzajya adutera inkunga y’ibikoresho byo kuzajya dushyira mu nzu twubatse”.

Yongeyeho kandi ko nibazajya bakenera kugura ibindi bikoresho, Wood Wonders izajya ibibagurisha ku giciro cyoroheje. 

Usibye kubakira abatishoboye, Intwali avuga ko hari na gahunda zo guhura n’urubyiruko bakaganira ku mateka y’igihugu cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarebera hamwe uburyo imbaraga z’urubyiruko zakoreshwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Urubyiruko kandi ruzashishikarizwa kujya bitabira gahunda zidandukanye za Leta. 

Ati “ Urubyiruko rwitabira ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi gahunda za Leta ruracyari ruke ugereranyije n’urubyiruko ruri mu gihugu. Dufite gahunda yo kwagura ibikorwa dusanzwe dukora byo kwegera urubyiruko tukagera mu ntara zose z’igihugu”. 

Uwashinze Wood and Wonder, Marius Muberuka yavuze ko bagize igitekerezo cyo kwifatanya n’urundi rubyiruko mu rwego rwo kugira uruhare no gutanga umusanzu muri gahunda zo gufasha abatishoboye mu gihugu. 

Agaragaza ko urubyiruko hari byinshi rwatanga bivuye mu bikorwa n’imbaraga zabo kandi bikagirira umumaro umuryango nyarwanda. 

Yagize “ Twanyuzwe n’igitekerezo cya Our Past Initiative nyuma yo kubona nk’urubyiruko babashije gufasha imiryango 600. Twabonye ko iyo imibereho y’abaturage irushijeho kumera neza n’iguhugu kirushaho gutera imbere. Ubu natwe tugiye gufata akamanyu ku byo twinjiza maze tugasangire n’abatishoboye”. 

Muberuka avuga urubyiruko rudakwiye gutera imbere rwonyine rubona hari indi miryango ikennye, ko ahubwo rukwiye guharanira ko Abanyarwanda bose bazamukira rimwe hatagize usigara inyuma. 

Muri aya masezerano kandi Our Past Initiative na Wood and Wonders bazatangiza ubukangurambaga bwo gushaka ibikoresho byo mu nzu bitagikoreshwa mu ngo no mu bigo bitandukanye, babisabe nk’inkunga, maze nyuma habeho kubisana neza ubundi bifashishwe imiryango ibikeneye. 

Ni ibikorwa bizatuma n’abandi bantu babasha kugira uruhare mu gutanga umusanzu ugamije gufasha abatishoboye.