IGIHE

Imiryango irenga 60% mu Mujyi wa Kigali iba mu bukode

0 4-06-2025 - saa 21:08, Jean de Dieu Tuyizere

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bugaragaza ko mu miryango ituye mu Mujyi wa Kigali, 60,6% yabaga mu bukode mu mwaka ushize.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka ushize, bugaragaza ko mu myaka irindwi ishize, ababa mu bukode biyongereye haba muri uyu mujyi no mu gihugu muri rusange.

Iyi mibare igaragaza ko mu 2017, imiryango yabaga mu bukode mu gihugu hose yari 16,7%, igera kuri 21,3% nyuma y’imyaka irindwi. Imiryango iba mu nzu zayo mu myaka irindwi ishize yari 76,5%, mu 2024 igera kuri 72,4%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu miryango isigaye ku giteranyo cya 72,4% na 21,3% harimo 5,6% ifite inzu ibamo nta kiguzi, iyatujwemo n’abakoresha ndetse n’icumbitse by’agateganyo.

Umujyi wa Kigali ni wo wari ufite imiryango myinshi iba mu bukode, yiyongereye ku gipimo kirenga 6% mu myaka irindwi ishize. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu 2017 yari kuri 54%, igera kuri 60,6% mu 2024.

Muri uyu mujyi, imiryango yabaga mu nzu zayo mu 2024 yari 34,2%. Bigaragara ko na yo yagabanyutse mu myaka irindwi kuko mu 2017 iyabagamo yari 38,5%.

Intara y’Amajyaruguru ni yo ifite imiryango myinshi iba mu nzu zayo. Mu 2024 yari 87%, icyakoze yaragabanyutse kuko mu myaka irindwi ishize yari 90%.

Mu ntara y’Uburengerazuba, imiryango 81,6% yari ifite inzu zayo mu mwaka ushize. Naho yaragabanyutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka irindwi ishize, kuko yari 85%.

Muri rusange, ubukode mu Rwanda bwiganje mu gice cy’imijyi, aho imiryango 48,7% ari yo yabaga mu bukode mu mwaka ushize, mu gihe iyabaga mu nzu zayo ari 45,9%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu bice by’icyaro, imiryango 83,4% ari yo yabaga mu nzu zayo mu mwaka ushize, indi igera ku 10% yo yabaga mu bukode.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryagaragaje mu 2022, u Rwanda rwari rutuwe na miliyoni 13,2 bibumbiye mu ngo miliyoni 3,3, barimo 27,9% bari batuye mu mijyi. Umujyi wa Kigali wonyine wari utuwe n’abarenga miliyoni 1,7.

Iteganyamibare rigaragaza ko mu 2029, umubare w’abazaba batuye mu mijyi yo mu Rwanda ushobora kugera kuri 39,2%.

NISR yagaragaje ko mu 2024, imiryango ituye mu nzu zayo mu Mujyi wa Kigali yari 60,6%
Muri rusange, imiryango yabaga mu nzu zayo mu Rwanda mu mwaka ushize ni 72,4%
Ishusho y'imiturire mu Rwanda mu 2017 no mu 2024 (ifoto: NISR)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza