Ku ikubitiro, ikigo Ecofleet Solutions cyashyize ibi byapa kuri Sonatube mu Karere ka Kicukiro ndetse no ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, aho abagenzi bategerereza bisi.
Iri koranabuhanga rikigeragezwa rigaragaza iminota isigaye kugira ngo bisi igere ku mugenzi kandi icyapa kinagaragaza nimero yayo.
Abaturage bakora ingendo muri bisi bishimiye iyi ntambwe yatewe muri serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, kuko bayibona nk’igisubizo gikenewe mu Rwanda rutera imbere byihuse.
Icyakora abagenzi bagaragaza ko hakiri ibyo gukosora, kuko hari ubwo umugenzi ashobora gutegereza bisi iminota 20 kandi icyapa cyamwerekaga ko habura umunota ngo imugereho.
Umugenzi ati “Bakwereka iminota, bakakwereka ngo bisi irabura umunota umwe ngo igere hano ariko nk’inshuro ebyiri nabigeregeje njyewe, biratangaje. Ibaze ko yamaze iminota nka 20!”











Ibitekerezo 0