Mu gihe bagenzi babo babasha kubona, gusoma no gusobanukirwa ibishushanyo mbonera, imbonerahamwe n’ibikorwa bikorerwa muri laboratwari, abana bafite ubumuga bwo kutabona bo akenshi baba bakeneye ibikoresho byabugenewe kugira ngo na bo babashe kubyumva.
Ibi bituma kwiga ayo masomo bikomeza kuba inzozi zitagerwaho ku bana benshi bafite ubumuga bwo kutabona, haba mu Rwanda no mu bindi bice by’isi.
Usanga mu mashuri menshi, harimo n’ayo mu Rwanda, abana bafite ubumuga bwo kutabona bibanda cyane ku masomo y’indimi n’ubumenyamuntu, kuko kuyigisha no kuyiga byoroha kurushaho hifashishijwe inyandiko za Braille n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha.
Ndayisenga Daniel, umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona wiga mu Ishuri rya Education Institute for Blind Children riherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko ubu ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, mu ishami ry’indimi. Agaragaza ko iyo aza kuba abona yari kwiga siyansi, yifuzaga kuzavamo umuganga.
Yerekana ko nubwo hakorwa ibishoboka byose kugira ngo abantu bafite ubumuga bafashwe, hakiri imbogamizi zikomeye zishingiye ku bumuga bafite.
Yagize ati “Biracyari ingorabahizi ko twakwiga amasomo ya siyansi. Ni amasomo aryohera abayiga abayiga kandi yubashywe, gusa usanga twaramaze kwakira ko tugomba kwiga cyane cyane amasomo adusaba kuvuga gusa, atarimo imikoro isaba kureba.”
Nko ku Ishuri rya Education Institute for Blind Children riherereye i Kibeho, higishirizwa amashami y’indimi n’amasomo y’ubumenyamuntu gusa. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko butatangiza amashami y’imibare na siyansi bitewe n’uko cyakira gusa abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona.
Umuyobozi w’iri shuri, Soeur Pia Gumińska, yabwiye IGIHE ko nubwo hari amasomo abantu bafite ubumuga bwo kutabona bashobora kwiga, n’umubare w’ababasha kuyiga nawo ukiri muto.
Yagize ati “N’abashobora kwiga indimi na bo baracyari bake, bitewe n’uko nta bigo byinshi bifite ubushobozi n’ibikoresho bihagije bifasha kwigisha amasomo y’indimi abantu bafite ubumuga bwo kutabona. Ikigo cyacu na cyo gifite ubushobozi ntarengwa ku mubare w’abanyeshuri gishobora kwakira. Usanga rero dufite urutonde rurerure rw’abategereje ko tubakira kugira ngo bige indimi.”
Yakomeje avuga ko ikintu cyo kwishimira ari uko abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga indimi bashobora guhangana n’abandi ndetse bakaba banabarusha.
Nk’urugero, iki kigo cyagize umunyeshuri watsinze neza kurusha abandi mu bizamini by’umwaka w’amashuri wa 2025-2026 mu masomo y’indimi ku rwego rw’igihugu.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), Mutezigaju Flora, yemeza ko bikiri imbogamizi ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona kwiga imibare na siyansi, bitewe n’uko ibikoresho n’ikoranabuhanga bibafasha kwiga ayo masomo bihenze.
Agaragaza ko atari ikibazo kiri mu Rwanda gusa, ahubwo ko gihangayikishije n’ibindi bihugu byo ku isi.
Yagize ati “Kugira ngo umuntu utabona yige imibare na siyansi bisaba ibintu byinshi cyane. Bisaba ikoranabuhanga rihenze. Urugero, ibikoresho bimwe na bimwe byo muri laboratwari biba bifite utwuma twabugenewe (sensors), ku buryo umuntu utabona abikoraho bikamubwira binyuze mu majwi icyo ari cyo n’icyo gikora.”
Yongeyeho ko no ku isoko ry’umurimo bigoye ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona abona uburyo bworoshye bwo gukoresha ubumenyi n’ibikoresho by’imibare na siyansi, kuko aba akenera ikoranabuhanga n’ibikoresho byihariye nk’ibyo yakoresheje akiri ku ishuri.

Ibigoye, ntibivuze ko bidashoboka
Mu kwiga imibare, hari ibikoresho byihariye bifasha guhindura ibimenyetso n’imibare mu buryo bwumvikana ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona.
Ibigo Orbit Research na Do-IT byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitanga ingero zitandukanye z’ibikoresho byabugenewe bishobora gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kwiga no kwigisha imibare na siyansi.
Urugero rwa mbere ni Nemeth Braille Code. Ubu ni uburyo bwihariye bwo kwandika imibare n’ibimenyetso byayo mu nyandiko ya Braille. Bufasha umunyeshuri gusoma no kwandika imibare n’ibindi bimenyetso by’imibare, bitabaye ngombwa ko abibona.
Ikindi gikoresho ni Orion TI-84 Plus Talking Graphing Calculator. Ni imashini ikoreshwa mu kubara no gukora ibishushanyo mbonera by’imibare, ikagira n’ubushobozi bwo gusobanurira uyikoresha mu majwi imibare yinjije n’ibisubizo yabonye. Iyi mashini imwe ishobora kugura amadolari ya Amerika 699 (hafi 1.032.166 Frw).
Hari kandi igikoresho cyitwa Refreshable Braille Display. Ni igikoresho gihuzwa na mudasobwa cyangwa telefone, kigahindura inyandiko igaragara kuri ecran ikaba ududomo twa Braille tuzamuka tukamanuka. Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashobora gusoma ayo tudomo akoresheje intoki, akamenya ibigaragara kuri ecran.
Ku isoko, iki gikoresho kimwe gishobora kugura amadolari ya Amerika 1.899 (hafi 2.804.126 Frw).
Hari n’ubundi buryo bwo kwigisha siyansi hifashishijwe ibyo bita Tactile Graphics. Ibi ni ibishushanyo bikozwe ku buryo umuntu ashobora kubisoma akoraho.
Bifasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona gusobanukirwa ibintu bitandukanye, birimo amakarita, ibishushanyo by’uturemangingo, imiterere y’ibinyabuzima n’ibikoresho byo muri laboratwari.
Hari kandi igikoresho cyitwa Monarch, gitanga inyandiko ya Braille n’ibishushanyo umuntu ashobora gukoraho.
Gifasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona gusobanukirwa ibyo akozeho. Iki gikoresho gishobora kugura amadolari 15.500 y’Amerika (hafi 22.887.811 Frw).
Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gutegura no gucapa inyandiko zifasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona, American Printing House, gisobanura ko impamvu ibyo bikoresho bihenze ari uko bikoresha ikoranabuhanga rihanitse.
Biba birimo utwuma twinshi dufasha gukora no kwerekana utudomo twa Braille, porogaramu zihindura inyandiko n’imibare, ndetse n’ubushobozi bwo gukora ibishushanyo umuntu ashobora gusobanukirwa akoresheje intoki











Ibitekerezo 0