Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Andy Bumuntu yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bagize uruhare muri iyi filime yibutsa amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko ibyabereye mu Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko kuvuga amateka y’Abanyarwanda ari ingenzi mu rugendo rwo gukira ibikomere igihugu cyanyuzemo, ariko kandi bikanafasha amahanga gusobanukirwa ingaruka zikomeye zishobora guterwa n’igihe amacakubiri asimbuye ubumwe.

Mu butumwa bwe yagize ati “Kubara inkuru zacu ni igice cy’ingenzi cy’urugendo rwo gukira ibikomere nk’igihugu, ariko kandi ni uburyo bwo kwereka Isi aho abantu bashobora kugera mu gihe amoko asimbuye ubumwe.”

Andy Bumuntu azagaragara muri iyi filime akina yitwa Nzigira, umuhungu wa Birara uzwi mu mateka y’abo mu Bisesero. Bikaba byitezwe ko ‘The Battle of Bisesero’ izajya hanze mu minsi iri imbere. 

‘The Battle of Bisesero’  ni filime ishingiye ku rugamba rwa Bisesero, kimwe mu bice by’amateka akomeye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. 

Bisesero, ahaherereye mu yahoze ari Komini Gishyita na Gisovu, mu Karere ka Karongi, habaye ahantu Abatutsi bahungiye bahitamo kwirwanaho aho kwemera kwicwa bategeye imitwe abanzi.

Mu gihe Jenoside yari imaze gufata indi ntera, Abatutsi bo muri aka gace bakoresheje amabuye, inkoni n’ibindi bikoresho byoroheje mu guhangana n’interahamwe n’abandi bicanyi bari bafite intwaro zikomeye.

Nubwo bari bafite ubushobozi buke, bagaragaje ubutwari, ubufatanye n’ubudacogora mu kurwanya abashakaga kubatsemba.

Urwo rugamba rwamaze igihe cy’amezi hafi atatu, ariko ibitero byakomeje gukaza umurego, cyane cyane ku wa 13 na 14 Gicurasi 1994, ubwo Abatutsi benshi biciwe muri Bisesero. Abasaga ibihumbi 50 ni bo bashyinguye mu mva zo ku Rwibutso rwa Bisesero, nk’uko amateka y’uru rwibutso abigaragaza.

Wale Ojo uzakina ari Birara Aminadab mu kiganiro n'itangazamakuru