I&M Bank Rwanda Plc yasangije ibyiza by’inguzanyo yiswe ’Kataza’, ba rwiyemezamirimo cyane cyane abari n’abategarugori bari hagati y’imyaka 18-35 bari mubukerarugendo namahoteli  n’abahinzi bafite aho bahurira nubukerarugendo  bo muri Muhanga.


 Muri Kataza  umuntu abona miliyoni 25 Frw nta ngwate.


Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Ukwakira 2026, aho I&M Bank Rwanda Plc yasuraga ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse bo mu Karere ka Muhanga.




'Kataza' ifasha abagore n’urubyiruko bafite imishinga mito n’iciriritse, bagahabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 25 Frw nta ngwate, ikishyurwa ku nyungu ya 9%.


Ni mu gihe inguzanyo zisanzwe zitangirwa ku nyungu iri hagati 17% na 19% .


Iyi nguzanyo ya Kataza itangwa na I&M Bank Rwanda Plc ku bufatanye na Mastercard Foundation na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD).


I&M Bank Rwanda Plc kandi yaberetse inguzanyo yiswe ‘Kwihaza’ ifasha abahinzi b’inyanya, ibitunguru, avoka, abakora ubworozi bw’amafi ndetse n’abacuruza ibiryo byayo kubona inguzayo ishobora kugera kuri miliyoni 150 Frw nta ngwate, ikishyurwa ku nyungu ya 8%.



‘Kwihaza’ yo itangwa ku bufatanye n’Ikigo giteza imbere ibijyanye no kugera kuri serivisi z’imari, Access to Finance Rwanda (AFR).




Muri iki gikorwa I&M Bank Rwanda Plc ku bufatanye n’umuryango ugamije gufasha no guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’abagore, Le Village de la Femme, yateguye amahugurwa afasha ba rwiyemezamirimo kumenya no gusobanukirwa neza uburyo bakwiye gukora ubucuruzi bakora mu buryo bwa kinyamwuga.




Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ubufatanye muri I&M Bank Rwanda Plc, Gertrude Majyambere yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego  gusobanurira ba rwiyemezamirimo ibijyanye no gukora ubucuruzi bw’umwuga.





Ati “Nubwo twatanga inyunganizi mu kujya inama ariko usanga akenshi ba rwiyemezamirimo baba bafite byinshi bataratunganya cyangwa ngo bashyire mu buryo. Harimo kutamenya gutandukanya konti zabo bwite cyangwa iz’ibikorwa by’ubucuruzi, no kutamenya ngo bashoye angahe bungutse angahe?”




Yababwiye ko ibyo ari ibintu by’ingenzi baba bakwiye kuba bazi ndetse ko bibafasha kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.




Yakomeje avuga ko impamvu bahisemo kujya i Muhanga ari ukubera ko aka gace gakomeje gutera imbere cyane ku bijyanye n’ubucuruzi.




Ati “Impamvu tubitegura ni uko haba hari abantu badafite amakuru, ntibamenye ko hari inguzanyo za make, hari abatari baziko bashobora no kubona inguzanyo zidasaba ingwate. Ibi biduha amahirwe yo kongera abakiliya ndetse n’Akarere kakunguka ba rwiyemezamirimo benshi.”





Mukarugwiro Florida ucuruza akanaranguza avoka muri Muhanga yavuze ko yungutse byinshi kuko hari igihe bakeneraga igishoro bakabura aho baka inguzanyo.





Ati “Hari igihe dukenera igishoro ukabona ubuze ahantu ujya kwaka inguzanyo, wajya kuyaka bakagusaba ingwate wenda ntayo ufite cyangwa bakagucisha mu nzira za kure kugira ngo uyibone gusa nabonye I&M Bank yo igiye kutworohereza kuko batubwiye ko bazajya bareba ibyo dukora ntibatwake ingwate.”



Kataza yatangijwe na I&M Bank muri Mata 2024 aho iyi Banki yiyemeje ko mu myaka itatu izaba yarafashije imishinga mito n’iciriritse 500 na yo ihange imirimo irenga ibihumbi 15.


Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda yasohotse mu Ukwakira 2026 igaragaza ko mu mezi atandatu ya 2026 banki zinyuranye zatanze inguzanyo z’amafaranga arenga miliyari 7000 Frw, muri yo 5% akaba ari yo yari agenewe ubuhinzi.