Uyu muhanzi yagaragaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kugera ku nzozi amaze igihe akorera, asengera kandi yizeye. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Imana ni nziza. Umutima wanjye wuzuye gushimira ubwo ntangiye iki cyiciro gishya, mfite ukwizera Imana, icyerekezo cy’ahazaza n’ibindi byinshi mfite byo gutanga.”

Yakomeje agaragaza ko aya masezerano arenze gutangira bundi bushya, ahubwo ari intambwe imwegereza ibyo yifuzaga kugeraho mu muziki.

Yagize ati “Ndashimira Warner Music kuba yarangiriye icyizere. Urugendo rurakomeje kandi ibihe byiza kurushaho biracyari imbere. Turacyatangira.”

Warner Music Africa ni ishami rya Warner Music Group, imwe mu masosiyete akomeye ku Isi akora mu bijyanye n’umuziki. Iri shami rikomoka muri Afurika y’Epfo, rikaba rikora mu guteza imbere abahanzi bo ku mugabane wa Afurika no kubahuza n’amasoko mpuzamahanga.

Warner Music Group ifite amateka arenga imyaka 75 mu bijyanye n’amashami n’ibirango byayo by’umuziki, birimo Atlantic Records, Parlophone na Warner Records. Ikorana n’abahanzi bakizamuka ndetse n’ibyamamare bifite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Kwamamaza abahanzi, kubafasha kumenyekanisha ibihangano, kubageza ku bafana bo mu bihugu bitandukanye no kubahuza n’amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi by’uru rwego rw’ubucuruzi bw’umuziki.

Ku rwego mpuzamahanga, Warner Music Group ifitanye imikoranire n’ibyamamare birimo Bruno Mars, Ed Sheeran, Burna Boy na Coldplay.

Muri Afurika, Warner Music Africa ifasha abahanzi batandukanye, barimo Joeboy, Sjava na Big Zulu.

Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, umwe mu bahanzi bakomeye yagaragaje imikoranire na Warner Music ni Diamond Platnumz wo muri Tanzania. Mu 2021, Warner Music yatangaje amasezerano y’imikoranire na Diamond Platnumz na WCB-Wasafi, agamije kugeza umuziki wabo ku bafana bo hirya no hino ku Isi.

Kwinjira kwa France Mpundu muri Warner Music Africa bishobora kumufungurira amahirwe mashya yo kwagura ibikorwa bye, nubwo ibisobanuro birambuye by’amasezerano ye bitatangajwe.

France Mpundu yinjiye mu mikoranire na  ‘Warner Music Africa’